Karongi: Gukorana n’Abayapani byongereye umusaru wa Kawa-Abahinzi

Abahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Karongi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, baravuga ko gukorana n’Ubuyapani byabongereye kongera umusaruro wizo bezaga.

Kuva mu mwaka  wa 2012 nibwo igihugu cy’Ubuyapani binyuze mu kigega  gishinzwe ubutwererane JICA, cyatangiye gufatanya n’abahinzi ba Kawa mu kubongerera ubumenyi baniga uko banoza ubuhinzi bw’ikawa.

Igihugu cy’Ubuyapani gifatanya na koperative eshatu, harimo na koperative y’abahinzi ba Kawa ariyo ‘KOPAKAKI DUTEGURE’ iherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, abanyamuryango bayo bavuga ko JICA yabafashije

Umwe ati “Abayapani badufashije ibintu byinshi kuko muri ubu buhinzi bwa kawa bari bafite ikibazo cy’uko ikawa ihingwa n’abantu bakuze, ariko ubu Abayapani hari politiki badushyizemo baranadufasha. Ubu hari urubyiruko rwatwiyunzeho rwitwa ingabo kugira ngo nibura urubyiruko rurusheho gukunda igihingwa cya Kawa.”

Undi nawe yagize ati “Abayapani badufashije guhindura imyumvire kuburyo umuhinzi wa Kawa yarushaho kuba umunyamwuga, kandi byaradufashije n’umusaruro uriyongera.”

Amabasederi w’Ubuyapani mu  Rwanda Isao Fukushima, yavuze ko intego bafite ari ukumenyekanisha Kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ndashaka kumenyekanisha Kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kuko nanjye ubwanjye mu rugo ruri Tokyo njya kugura ku isoko, nkagura Kawa y’u Rwanda.”

Umuyobozi mu ishami rishinzwe ubuziranenge n’amabwiriza muri NAEB, Eric Ruganintwari, avuga ko  abahinzi bakwiye gukunda Kawa kugira ngo binaborohere kuyibyaza umusaruro.

Ati “Ndasaba abahinzi gukunda Kawa kuko iyo utayikunze umusaruro uyifuzaho ntuwubona. Turifuza gukorera neza Kawa iby’ingenzi kugira ngo byibura twongere umusaruro kuri buri giti.”

Ruganintwari akomeza avuga umusaruro iyo wiyongereye n’amafaranga yiyongera kandi n’ababagana bakababenshi ndetse niyo hari  n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibiciro baza barwanira ya Kawa kandi nziza.

Ubu abanyarwanda batangiye kujya kwiga mu Buyapani uko banoza ubuhinzi bwa Kawa, kugira ngo ubwiza bwayo bushobore guhangana n’iva mu bihugu u Rwanda ruhurira nabyo ku isoko mpuzamahanga.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro miliyoni 15 byinjirije igihugu miliyoni 75,5$.

Théogène NSHIMIYIMANA