RDB niyo yonyine izajya itanga ibyangombwa bya leta bikenerwa n’abashoramari

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), arirwo rwo yonyine rwemerewe kujya rutanga ibyangombwa byose abashoramari bakenera, kugira ngo batangire ibikorwa byabo mu Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, mu kiganiro n’Abanyamakuru gitangiza ku mugaragaro ibiro bikomatanyije serivisi zose  za Leta zihabwa abashoramari bizwi nka ‘One Stop center’.

Kuwa 27 Gashyantare 2023, ubwo habaga Inama y’Umushyikirano  nibwo umushoramari Denis Karera yagaragazaga ko bakigorwa no kubona ibyangombwa bibemerera kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga, kuko bagomba kujya kubishaka ahantu henshi kandi hatandukanye. 

Nyuma y’iki kibazo Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abashoramari bagisiragizwa kandi harashyizweho ‘One Stop Center’ igamije kubafasha kubona ibyangombwa byose byihuse kandi bitabavunnye.

Nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame atanze umurongo w’uko iki kibazo gikwiriye gukemurwamo, Guverinoma yafashe icyemezo  cy’uko RDB ariyo yonyine izajya itanga ibyangombwa byose bikenerwa n’abashoramari bagiye gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitangiza gufungura kumugaragaro ibiro bikomatanyije serivisi zose za Leta zikenerwa n’abashoramari bizwi nka One stop center, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yasobanuye ko umushoramari wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ibyangombwa bya Leta  byose baza bakenera, bazajya babibonera muri RDB gusa.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko nta cyangombwa cya Leta kizajya gitangirwa ahandi cyeretse muri ‘one stop center’, ubundi butumwa bwa kabiri ni uko dushaka ko abantu bose babimenya bakaza gufata izo serivisi.  Icya gatatu ni igikorwa kininidushaka kumva ibitekerezo by’abanyarwanda by’uko babyakiriye.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko ‘One stop center’ izajya igenda ivugururwa yongerwemo izindi serivisi bitewe n’ibyo abashoramari bakeneye.

Ati “Ntimufate nk’aho iyi one stop center muri RDB ije kuba statique (idakura) igihugu kirakura. Tuzajya tuyagura bitewe n’ibyo dushaka kugeraho bya buri gihe, ndetse n’ishoramari ritandukanye.”

Abashoramari bakeneraga serivisi z’ibyangombwa byo kubaka bitangwa n’umujyi wa Kigali, abakenea serivisi z’Ikigo cy’Imisoro  n’Amahoro,  iza Rwanda FDA, iz’Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, abashaka gushinga za Kaminuza n’abakeneraga ibyangombwa bitangwa na RURA n’iz’ibindi bigo, zose zizajya zitangirwa muri RDB.

Daniel Hakizimana