Hari bamwe mu bagore basyaga amabuye ku mugezi wa Bihongora, mu Karere ka Rutsiro bakayahondamo ikaraviye, barasaba inzego zibishinzwe kubashakira isoko ry’aya mabuyebitewe n’uko babura abaguzi bityo bakicwa n’inzara.
Iyo ugeze kuri uyu mugezi uhasanga abagore bamena amabuye ariko bakaba bavuga ko babuze abayabagurira, ibintu bavuga ko bibateza ibibazo bitandukanye birimo inzara.
Umwe ati “Amezi atatu bazamo rimwe. Dore nk’aya nyahonze amezi atatu, ntarya nta nywa, nkabaho ubutarya ngo ndi mu kazi, nkabaho ubutarya ngo ndi guhonda amabuye. Nabuze akazi nza guhonda amabuye, iyo mbona akandi kazi sinarikuza guhonda amabuye, n’amabuye ntayo ni ukwirirwa dushakisha, ibyo kurya tubihabwa n’abagiraneza bakamfasha akampa nk’agaceri nkanywa agakoma. Ejo nkongera ngasubira mu guhonda amabuye, tubayeho nabi abana bariga ariko biga nabi kubera ubukene.”
Undi ati “Iyo nabonye udufaranga mu mabuye nahonze, nyashyira mu ishyirahamwe bampemba nkaguramo intama imfasha kubona ifumbire. Hari ubwo tugira amahirwe tubona imodoka ije ikayatwara, itaza akaguma hano, ariko ntabwo byaduca intege dukomeza gukora kugira ngo tubone amafaranga azadutunga, tukareba ko twanakwiteza imbere.”
Aba bagore kandi barasaba ko bashakirwa isoko kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.
Umwe Ati “Icyo dusaba ni uko badushakira amasoko, tukajya duhonda amabuye nibura imodoka zikaza kuyatwara. Tukareba ko twabasha gutunga imiryango.”
Nubwo aba baturage bagaragaza ibi bibazo ntibemeranwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, kuko avuga ko bafite amasoko.
Ati “Ko batabiretse se? Kuki babikora? Urumva ibyo bavuga ari ukuri? Ubundi benshi bakoraga ibijyanaye no gucukura umucanga bategereje ko Akarere kongera kubaha uburenganzira. Icyo nakubwira cyo si inzara ibitera kuko ariya mabuye afite amafaranga.”
Gahunda yo kumena amabuye kuri aba bagore imaze umwaka n’igice kuko babanje gucukura umucanga mu mugezi wa Bihongora, Akarere ka Rutsiro karabihagarika bimukira mu guconga amabuye, ibintu bavuga ko ariho bakura amaramuko.
Jean Damascene Nturanyenabo Nonda