U Rwanda rwahawe kwakira ikigega gishinzwe guteza imbere isoko rusange rya Afurika

U Rwanda nirwo rwatoranijwe kwakira icyicaro cy’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga inyuranye igamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (ACFTA).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, niwe washyize umukono ku masezerano yo kwakira ibiro bikuru by’iki kigega, yasobanuye ko aya ari mahirwe y’ibihugu bya Afurika, mu kureba ubucuruzi bushya no kuzamura ubukungu bw’ibi bihugu.

Ni ikigega biteganyijwe ko kizatangirana miliyari 10 z’amadolari ya Amerika, mu gufasha ibihugu bya Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano mu gihe cy’imyaka itandatu cyangwa 10.

Ni ikigega kizafasha inzego za leta n’iz’abikorera kwagura urwego rw’inganda no kongera umusaruro uziturukamo bityo isoko rusange rya Afurika ribashe kubona ibirijyaho.

Banki ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga muri Afurika, Afreximbank niyo yatoranyijwe nk’izanyuzwamo amafaranga azashyirwa muri iki kigega ariko ikagenzurwa n’Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA).

Iki kigega kirimo ibyiciro bitatu mu bijyanye n’imikorere yacyo aho harimo Base Fund, General Fund na Credit Fund.

Imyaka ibaye hafi itanu i Kigali hasinyiwe amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 54 kuri 55, icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kubamo igihu.

Iri soko ryitezweho kuzamura ikigero ibihugu bya Afurika bikoranaho ubucuruzi kikagera kuri 60% mu 2034, gukuraho imbogamizi zose zidashingiye ku misoro, gushyiraho akarere k’ubucuruzi gafite abantu miliyari 1.3 n’umusaruro mbumbe wa miliyari 3.4 z’amadolari.

Umunyamabanga Mukuru w’ubuyobozi bwa AfCFTA, Wamkele Mene, yagaragaje ko nibura muri Nzeri 2023 ikigega gishobora kuzatangira gukora nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri iteganyijwe muri Kamena 2023 kandi izabera mu Rwanda.

Imibare yerekana ko uyu munsi ibihugu bya Afurika bicuruzanya ku kigero cya 15% ugereranyije na 65% bicuruzanyaho n’ibihugu by’u Burayi.

Iri soko nirishyirwa mu bikorwa ku gipimo cyuzuye, rizakura abaturage miliyoni 50 mu bukene bukabije, rizamure 9% ku byo abaturage binjiza mu 2035 nk’uko Banki y’Isi ibitangaza.