U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 13 cy’impunzi zivuye muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 13 cy’impunzi n’abimukira 150 baturutse mu gihugu cya Libya, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023.

Muri aba harimo 75 bakomoka muri Eritrea, 49 bo muri Sudan, 7 bo muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia na 4 bo muri Sudani y’Epfo.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yanditse kuri Twitter ko izi mpunzi n’abimukira bagiye gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Iyi nkambi kandi icumbikiye abandi barenga 500, mu gihe bategereje ko babona ibindi bihugu bibakira.

Mu impunzi zigera kuri 1500 zanyuze mu nkambi ya Gashora, 900 nibo bamaze kubona ibihugu bibakira.

Aya masezerano yemereraga guha ubuhungiro abimukira bari muri Libya ariko babayeho mu buzima bushaririye.

Aya masezerano yaje guterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho mu cyiciro cya mbere hatanzwe inkunga ya miliyoni 12 z’amayero.

Tariki 9 Gashyantare 2023, UNHCR na leta y’u Rwanda baje kuyavugurura basinyA azageza mu mwaka wa 2026.

Ibi bikajyana no kongera inkunga ikagera kuri miliyoni 20 z’amayero zizatangwa mu myaka itatu iri imbere.