Uganda: Umugabo n’inshoreke bishyuye umuganga ngo yice umugore w’isezerano

Umugabo muri Uganda akurikiranwe mu rukiko n’inshoreke y’umugore, bakekwaho kugambirira kwica umugore w’isezerano bakoresheje uburozi bwo kwa muganga.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mugabo wo mu Karere ka Luweero yatangiye uyu mugambi, umwaka ushize ubwo yoherezaga iyi nshoreke kujya kwivuza kwa muganga igamije kumenyana neza n’umuganga, bari kuzifashisha bica umugore w’isezerano.

Umuganga yemerewe miliyoni 5 z’amashilingi ngo azahe umugore w’isezerano imiti yica, nawe arabyemera agamije kumenya neza imigambi, kandi ngo ntiyashoboraga kubyanga, kuko uwo mugore yari kwicishwa ibindi bintu birimo intwaro.

Umugabo ukekwaho kugambirira kwiyicira umugore yabwiye urukiko ko yashakaga kumuhora ko yamugize inganzwa mu rugo atakivuga, ndetse ko n’abana yabyaye bose abamusuzuguza.

Iki kinyamakuru cyanditse ko uwo mugabo yari yaraguze umuti utesha ubwenge yari kuzaha umugore we, akamuzana kwa muganga atabizi bakamutera urw’amazi agapfa, ariko imiti uwo muganga washakaga gukiza ubuzima yamuhaye itari iyo yamusabye, uretse amazina yanditseho atariyo.

Umunsi wo kumuzana kwa muganga, umuganga wagombaga kumwica kuko ibiganiro bagiranaga yabifataga amajwi, yahamagaye polisi bahahurira n’iyo nshoreke batabwa muri yombi, umugore wangwaga arokoka atyo.