Costa Titch uheruka mu Rwanda yitabye Imana

Costa Titch wari umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana y’amapiano yitabye Imana, ubwo yagwaga hasi inshuro ebyiri ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo cyabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatandaty tariki 11 Werurwe 2023.
Amashusho yakwirarakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu musore w’imyaka 27 ari kuririmba imwe mu ndirimbo ze yarangiza akagwa hasi, ariko abari hafi ye bakamubyutsa vuba agakomeza kuririmba nyuma y’andi masegonda make indirimbo irangiye akongera kugwa agahita ashiramo umwuka.

Muri ayo mashusho bigaragara ko abakoranabushake bagerageje kumufasha ariko bikaba uby’ubusa.

Bikimara kumenyekana ko yapfuye, abantu benshi barimo abanyapolitiki, abacuruzi n’abahanzi bagenzi be bashenguwe cyane n’iyi nkuru mbi.

Aba barimo Diamond platinumz wamaze guhindura ifoto ye imuranga kuri Instagram, agashyiraho uyu nyakwigendera.

Aba kandi banakoranye indirimbo bise super Star.

Ntiharamenyekana icyateye urupfu rw’uyu musore nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibyabdika.

Uko yatangiye umuziki

Ikinyamakuru Briefly kivuga ko Costa yatangiye urugendo rw’umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yiyandikisha nk’umuraperi watwawe n’injyana ya ‘Amapiano’.

Kuva ubwo yigwizaho igikundiro mu bice bitandukanye by’Isi.

Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuraperi w’impano itangaje.

Yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga muri Afurika y’Epfo, avuka yitwa Costa Tsobanogolou.

Yavugaga ko gukorana n’abaraperi barimo Cassper Nyovest, biri mu byatumye ava mu byo kubyina akiyegurira kuririmba.

Uyu muhanzi kandi avuga ko inama za Nyina, zamubereye umusemburo wo gukomeza gukora umuziki ashyizemo imbaraga.

Ikinyamakuru Wiki South Africa umwaka ushize wa 2022 cyatangaje ko Costa atunze miliyoni 200,000 z’amadorali yasaruye mu bikorwa birimo gutunganya indirimbo, kwandika indirimbo no kuririmba.

Amos Bizumuremyi