Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nkoma ya 2 barasaba kwegerezwa irimbi

Abaherutse gutuzwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nkoma ya 2 mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, barifuza gushyirirwa irimbi mu Kagari batuyemo, kuko aho bashyingura ari kure kandi nta bushobozi bafite bwo kugezayo uwapfuye.

Byari ibyishimo ku miryango igera kuri 72 igizwe n’abantu 312 yimuwe ijya gutuzwa mu Kagari ka Nyamirama, mu Mudugudu wa Nkoma ya 2, inzu batashye tariki ya 14 Gashyantare 2023.

Nyuma y’iminsi mike batangiye kubona ko kuba nta rimbi ryateganyijwe aho batuye, ari ikibazo kibakomereye, kuko aho bemerewe gushyingura ari kure kandi benshi bakaba nta mikoro bafite yo kugezezayo uwitabye Imana, bakifuza ko bakwegerezwa aho gushyingura.

Umwe ati “Badushakira hafi kuko ntawe uterwa yiteguye,badushakira nko mu nkengero zac kugira ngo ntitujye kure. Ni harehare nonese kuva aha utega ujyayo ni 2000 Frw kuri moto. Ubwose wabona imodoka wakodesha ugize ikibazo?”

Undi yagize ati “Hafi akagari kose ka Nyamirama nta rimbi kagira, iyo umuntu agize ibyago  ni ukujya gushyingura Karangazi. Hagenda abishoboye.”

Mugenzi wabo ati “Urabona iyo umuntu yagiraga ibyago yashyinguraga muri ka kabanza yari atuyemo. Noneho batubwira ko ntawemerewe gushyingura aho yari atuye kandi nta ushobozi dufite bwo kujya muri Karangazi hari irimbi, sinzi rero ikintu leta izadukorerakugira ngo idushakire irimbi hafi. Nk’uko baduhaye umudugudu mwiza, leta y’ubumwe igomba kudushakira ahantu dushyingura kuko ntawe uzi umunsi umuntu azapfira.”

Guverineri w’Intara y’iBurasirazuba, CG Emmanuel Gasana nk’umwe mu bakurikiye ibikorwa by’iyubakwa ry’uyu mudugudu, avuga ko ikibazo abaturage bagaragaza  kigiye gukemuka babashakira irimbi ribegereye mu kagari batuyemo.

Ati “Icya mbere cyo irimbi, turimo gutunganya igishushanyo mbonera cyatuma mu Kagari hashobora kuboneka ahantu batagombye kujya mu murenge kure cyane, hashobora gutegurwa aho abantu bashyingura ababo.”

Abaturage bifuza guhabwa aho bashyingura mu gihe hagize uwitaba Imana mu  mudugudu batuyemo, ni abahoze batuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Karangazi, ahamaze kwegurirwa Abanya-Israel  mu mushinga “Gabiro Agribusiness Hub Ltd” ugiye kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Kwigira Issa