Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ku buryo ashobora kubabarirwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.
Muri iyi nama y’iminsi itatu, Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo bitandukanye birimo umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, umutekano w’isi muri rusange no ku bijyanye n’u Rwanda by’umwihariko.
Igihe cyanditse ko umunyamakuru Steve Clemons wari uyoboye ikiganiro, yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.
Ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari abereye umuturage ndetse n’iby’i Burayi, byagiye byikoma u Rwanda bisaba ko Rusesabagina arekurwa, rukabihakanira ruvuga ko ari ukwivanga mu butabera bwarwo.
Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.
Yatanze urugero ku buryo n’abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.
Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere “bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa n’amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho.”
Nubwo yirinze kugira byinshi abivugaho, Perezida Kagame yavuze ko ku kibazo cya Rusesabagina hari ibiganiro biriho, bishobora gutuma kirangira, hatabayeho kunyuranya n’amahame u Rwanda rugenderaho.
Ati “Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y’ibanze kuri iyco kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.”
Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Muri Mata 2022, urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yahawe, dore ko yivanye mu iburanisha mu ntangiriro amaze kuvuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.