Kontineri za mbere z’ibikoresho bizifashishwa mu kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti zageze mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho by’uruganda rw’inkingo n’imiti, bibumbiye muri kontineri 6 zizwi nka BionTainers, kuri wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo indege izanye ibi bikoresho yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe n’abo mu zindi nzego, nibo bakiriye ibi bikoresho.

BionTainers zirimo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gukora inkingo, rizwi nka mRNA.

Minisitiri w’Ubuzima Nsanzimana Sabin, avuga ko nyuma y’ibikoresho byakiriwe uyu munsi, hari n’abakozi baturutse muri BioNTech Groupbamaze kugera mu Rwanda n’abandi bagitegerejwe, aho bazafatanya n’abakozi b’Abanyarwanda mu gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Ati “Iby’ingenzi biri gukurwa muri iyi  ndegemubona inyuma yacu  nibyo byibanze, biri bukore igice kimwe cy’urwo ruganda Hari ibindi bizagenda byongerwaho […] ntabwo ruri buhite rutangira gukora inkingo mu gitondo birumvikana.”

Yunzemo agira ati “Hari n’abakozi barukoramo hari abari mu Rwanda bahageze ariko hari n’abandi bari mu nzira, ku buryo hari n’abanyarwanda batangiye kwiga nabo hari abarri kugenda bamenya ibikoresho n’ibikorwa muri ubu buhanga bushyabwo gukora inkingo ariko n’imiti, ntabwo ari inkingo gusa hari n’indi miti izagenda ikorerwaho ubushakashatsi, ni byinshi twiteze kuri ubu bufatanye haba mu gihugu cyacu haba n’abandi kuri uyu mugabane, ndumva hari benshi bazaza kwigira hano. ”

 U Rwanda rukaba ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda rw’inkingo n’imiti rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.

Uru ruganda ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.