Gutanga Mutuelle de santé hagendewe ku byiciro by’ubudehe bigiye kuvaho-Minisitiri Musabyimana

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iratangaza ko  gutanga Mutuelle de santé hagendewe  ku  byiciro by’ubudehe bigiye kuvaho,  kandi ko nta yindi serivise izongera gutangwa bigendeweho.

Bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, mu minsi ishize asobanurira Abasenteri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, ko asanga gufasha abaturage hagendewe kubyiciro by’ubudehe bigiye kuvaho ku mpamvu asobanura.

Ati “Kuko twabonye ko ari bibi, ntabwo nari mpari biba ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ari uko  bwagiye buza, ,iko ntekereza. Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo wowe uri muri iki cyiciro, ni ibintu bibi cyane, kuko twagiye tubona abantu bajya kwandika ibaruwa agatangira ati ndi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,  ukagira ngo byahindutse irangamuntu, ntabwo ibyo bishoboka, ntabwo bishoboka.”

Minisitiri w’Ubugetsi bw’Igihugu, yabwiye abasenateri ko ubu hari kwiga  uko gutanga mitulle de santé nabyo bitazongera kugendera ku byiciro by’ubudehe,  kandi ko nta yindi serivisi izongera gutangwa bigendeweho.

Iyi ngo nayo mpamvu ibyiciro by’ubudehe bishya biherutse gukorwa bitigeze bitangarizwa rubanda.

Minisitiri Musabyimana ati “Niyo mpamvu n’ubu byarangiye ariko ntabwo twigeze tubabwira ngo weho uri icyiciro iki, tujya no mu nama bakabitubaza abaturage ngo ariko ibyicirobizatangira gukora ryari? Tukabwira ngo oya, weho ubwawe uzi uko umeze iwawe. Icyo tugusaba ni uko nyabuneka ukora uko ushoboye uteze imbere imibereho yawe, icyo ucyeneye ukivuge, hari na serivisi turi kuganiraho  yari yarasiye ariko nayo igiye kurangira ya Mutuelle, niyo yari yarasigaye yonyine ubona kubihindura bigoranye ariko nayo mu minsi ishize twarumvikanye.”

Bamwe mu baturage bagaragaza kunyurwa no kuba nta serivisi izongera gutangwa hagendewe kubyiciro by’ubudehe.

Umwe yagize ati “Kubona umuntu w’umusore nka njye ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri birambangamira, kuko iyo nguzanyo nka njye sinayibona.”

Undi ati “Hari abo byagiriye umumaro ariko hari n’abandi babigiriyemo igihombo, hari nk’umuntu bashyiraga mu cyiciro cya gatatu kandi ari mu cya mbere, hakaba n’undi wabaga ari umukene wo hasi, ugasanga ntibamushyize mu cyiciro kimukwiriye.”

Hari abagize Sosiye Sivilbasanga kuzamura imibereho y’abatishoboye hagendewe ku byiciro by’ubudehe bikwiye kugumaho ariko ntihagire serivise itangwa bigendeweho.

Evariste Murwanashyaka ni umuyobozi mu Mpuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe byagumaho ariko gutanga serivisi zitangwa ntizigenderwe ku byiciro by’ubudehe, ariko ibyo abo mubyiciro babonaga bazakomeze kubibona nk’abatari bashoboye kwigurira ‘mutuelle’ bazakomeze kubibona.”

Gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ni ingingo yakunze guteza impaka muri rubanda, ahanini zishingiye ku kuba hari abaturage batishoboye badafashwa kuko bashyizweho mu cyiciro cy’ubudehe cy’abishoboye nyamara ngo bakennnye.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, isobanura ko ibyiciro by’ubudehe bizasigara  gusa ari igikoresho cya Leta cy’igenamigambi  ariko ko nta muturage uzongera kubwirwa ikiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Daniel HAKIZIMANA