Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Leena Infantino, Umugore wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino, uri mu Rwanda kwitabira Inteko rusange ya FIFA 23 izaba kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Leena Infatino ku biro bya imbuto foundation kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.
Itangazamakuru rya Leta ryanditse ko Madamu Jeannette Kagame yamugaragarije bimwe mu bikorwa by’umuryango imbuto foundation mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no gufasha urubyiruko.


