Bamwe mu barobyi bo Karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubwishingizi bahawe na Soras ntacyo bubafasha, bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakanabona ubwishingizi bw’ibikoresho byabo kuko nabwo bukenewe.
Muri muri aba bakorera mu kiyaga cya Kivu mu gice giherereye mu Karre ka Nymasheke bavuga ko ubwishingizi bafashe muri sosiyete zitandukanye budahagije kuko ari ubw’abantu gusa, bagasaba ko n’ibikosho byakwishingirwa.
Umwe ati “Ikibazo batubwira ko muri SORAS dutanga, ko bashobora kudufasha umuntu yagize impanuka akarohama gusa. Nta kindi bashobora kudufasha.”
Mugenzi we ati “Bo bashaka inyungu zabo bishakiye, bakavuga ngo ni abantu gusa bagomba gufasha. Mu by’ukuri duhura n’imbogamizi nyinshi z’ibikoresho nabyo bitakagombye kuburamo kubera ko hari igihe duhura n’umuyaga ubwato akangirika , ubwo rero waba ufite n’amadeni bikaba ikibazo.”
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperativ y’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke,Ndagijimana Elias, avuga ko ntako batagize ngo bagirane ibiganiro n’amasosiyete atandukanye atanga ubwishingiziariko ntibabemerera bitewe n’uko ibikoresho bakoresha bikorwa mu biti.
Ati “Twagize umwanya muremure wo kuganira nayo, tugerageza kubibumvisha ariko barabyanga ngo kubera ko ari ibintu bikozwe mu biti ngo ntabwo babona uburyo babibara ku buryo bajya bamenya ngo twabyishyurwa gutya. Bavuga ko batabyizeye ibintu bikozwe mu biti, ko bataduha ubwishingizi bwabyo isaha n’isaha byamenagurika. Nuko turabyihorera bafata ubwishingizi bw’abanyamuryango gusa.Birahenda byakagiyemo ariko ntabwo ubwishingizi bubyemera kuko ubundi ubwato burobabuba bugizwe n’ibyo bitin’iyo mitego.”
Itangazamakuru rya Flash ryagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamsheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari nawe ufite ibijyanye uburobyi mu shingano atubwira ko ari mu nama.
Iyo yitaba umunyamakuru yari kumubaza niba hari uburyo bagirana ibiganiro mu guhuza impande zombi, icyifuzo cy’aba barobyi kigahabwa umurongo.
Aba barobyi bavuga ko ibikoresho bakoresha bibagora kubibona ndetse binahenze birimo n’imitego bakoresha muri iki kiyaga, umutego umwe bakoresha uri hejuru y’200.000 Frw. Aha niho bahera basaba ko babona ubwishingizi bwabyo kugira ngo mu gihe bahuye n’impanuka bagobokwe.
Mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Nyamasheske harobera abarobyi basaga 700.
Sitio Ndoli