Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc bashimiwe guteza imbere umupira w’amaguru

Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc Mohammed VI bahawe na Perezida wa CAF igihembo cy’ishimwe ku bikorwa by’indashyigikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika(CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022).

Ni igihembo bashyikirijwe na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, mu birori byabareye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.

Umwami wa Maroc yari ahagarariwe na Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Chakib Benmoussa.

Perezida Kagame yari ahibereye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari i Kigali, aho bitabiriye inteko rusange ya 73 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

Mu ijambo rye Perezida Kagame, yabanje gushimira CAF yamushyikirije iki gihembo, avuga ko yacyakiriye neza kubera agaciro kacyo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ruhago mu Rwanda itaragera aho igomba kuba iri, kandi ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere izaba yateye imbere.

Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n’izindi nshuti zacu turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z’abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.’’

Yashimangiye ko umupira w’amaguru ari Siporo y’ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite umukoro wo kwishakamo ubushobozi, hakaboneka ibyo abakinnyi bayo bajya gushakira hanze y’uyu mugabane.

Ati “Afurika ifite impano, ntakubishidikanyaho. Ariko abakinnyi bacu beza ntibagomba guhora bajya mu mahanga kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo. Tugomba gukora kugira ngo tumenye neza ko ibibajyana hanze, byagerwaho igihe bari hano.”

Inteko rusange ya 73 ya FIFA, izitabirwa n’abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y’abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w’amaguru barimo umunya-Cameroun Eto’o Fils n’abandi.

Iyi nteko irabanzirizwa n’irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatatu, rizahuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, ikipe y’abakanyujijeho y’u Rwanda n’ikipe ya FIFA, rizabera kuri Stade yitwaga iya Kigali Nyamirambo, ishobora guhindurirwa izina ikitwa ‘Kigali Pele Stadium’ nyuma yo kuvugururwa.

Iyi nteko ni nayo izatorerwamo Perezida wa FIFA, umwanya uriho umukandida umwe ari we Gianni Infantino uwusanzweho.