Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Leta ya RDC yashimangiye ko nta mubano ifitanye n'u Rwanda - FLASH RADIO&TV

Leta ya RDC yashimangiye ko nta mubano ifitanye n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo Kinshasa, Christophe Lutundura, yavuze ko nta mubano kugera ubu uri hagati y’u Rwada n’iki gihugu, cyane ko ntacyo waba ushingiyeho.

Leta ya Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma, ahubwo rugashinja Kongo gufasha umutwe wa FDLR.

Ikinyamakuru Actualite, cyanditse ko uyu mutegetsi wa Kongo yavuze ko kuva bahamagara ambasaderi ubu wabaye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, uwasigariyeho ambasade ya Kinhsasa i Kigali nawe agahamagarwa, Lutundura avuga ko kuvuga ko ibi bihugu hari umubano ushingiye kuri diplomasi byaba ari ukubeshya Isi ku manywa y’ihangu. 

Leta ya Kongo umwaka ushize wa 2022, yanirukanye uwari uhagarariye  u Rwanda muri ikiriya gihugu, kandi ubu nta bimenyetso bigaragaza ko ibintu byazasubira mu buryo vuba.