Hari abayoboke b’idini ya Islam bo mu Mujyi wa Rwamagana, binubira ko ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, kugiye gutangira umusigiti mushya bubakiwe mu murenge wa Kigabiro warafunzwe.
Uyu musigiti uherereye hafi ya Kontorole tekinike (contrôle technique), hari abayoboke b’idini ya Isilamu babwiye itangazamakuru rya Flash ko uyu musigiti bawusengeragamo n’abana bahigira Korowani, none ngo batunguwe nuko wafunzwe batamenyeshejwe impamvu.
Aba barasaba ko wafungurwa kuko igihe ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan cyegereje.
Umwe ati “Hepfo ni kure ahagana ku giporoso, undi musigiti uri i Nyarusange. Twe twari twagize amahirwe nk’abasilamu batuye muri aka gace ko batuzaniye umusigiti bugufi yacu. Nk’ubu igisibo kirageze byatuyobeye ukuntu tuzajya tugenda n’ijoro tugiye gusenga, muzi ko amasengesho yo mu gisibo tuyakora n’ijoro.”
Mugenzi we ati “Muri uku kwezi kwa Ramadhan ni ukwezi k’umugisha, ni ukwezi kwiza cyane. Iyo ugize amahirwe ukabona umusigiti wa hafi uragufasha kurusha uko wajya ahantu kure.”
Undi ati “Turabasa ko ababishoboye babishinwe badufungurira tugasenga.”
Umuturage usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Isilamu, ariko utifuje ko imyirondoro ye ishyirwa mu itangazamakuru, itangazamakuru rya Flash ko uyu musigiti wubatswe ku bufatanye n’abaterankunga bo mu gihugu cya Qatar, hakaza kubura ubwumvikane hagati y’umuryango witwa ISTIQAMA Rwanda n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, k’uzibaruzaho uyu musigiti, bikarangira urwego rw’imiyoborere RGB rufashe icyemezo cyo kuwufunga by’agateganyo, kugeza igihe impande zombi zumvikanye.
Mu gihe kigera ku cyumweru umunyamakuru ategura iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Urwego rw’Imiyoborere RGB n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, ntibwabonetse ngo busobanure impamvu uyu musigiti wafunzwe.
Biteganyijwe ko ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuzatangira 22 Werurwe 2023.
Claude Kalinda