Tanzania: Intare yari umwami wa Pariki ya Serengeti yishwe n’intare z’inkeba

Intare yitwaga Bob Junior yari izwi nk’umwami wa Pariki ya Serengeti muri Tanzania, yishwe n’intare zindi z’inkeba.

Ku mbuga za internet, kompanyi zitwara abagenzi berekeza muri iyo pariki y’igihugu hamwe n’abayisura, bahaye icyubahiro iyo ntare izwi cyane, yari izwi no ku izina rya Snyggve.

Iyo ntare, ivugwa ko yaberwaga n’amafoto, yatinywaga n’izindi ntare zo muri Serengeti, ndetse yari imaze imyaka irindwi izitegeka ifashijwe n’intare y’ingabo bivukana yitwa Tryggve.

Intare z’inkeba ntoya mu myaka kuri izo ebyiri, byemezwa ko ari zo zazishe.

Fredy Shirima, umukozi ushinzwe kubungabunga inyamaswa muri iyo pariki, yabwiye BBC ko zashakaga guhirika Bob Junior.

Yongeyeho ko ibintu nk’ibi ubusanzwe bibaho iyo umukuru w’itsinda ry’intare ashajei cyangwa rimwe na rimwe iyo izindi ntare z’ingabo zitishimiye kuba agenzura igice kinini cy’ubutaka.

Shirima  yavuze ko byibazwa ko n’umuvandimwe wayo ari ko byamugendekeye, icyakora ngo barimo kugerageza kumenya ukuri kw’ibi.

Yongeyeho ko izo ntare ebyiri ziciwe mu bitero bibiri bitandukanye ariko bisa nk’aho byari bifite aho bihuriye.

Bamwe mu babungabunga inyamaswa bavuze ko intare Bob Junior, byibazwa ko yari ifite imyaka igera ku 10 ndetse yari yaritiriwe se Bob Marley, yari yaramamaye kuko buri gihe byabaga byoroshye kuyibona.

Abategetsi bashinzwe kwita ku nyamaswa barimo gutegura umuhango wihariye wo kuyishyingura ku munsi utaratangazwa.

Pariki ya Serengeti, iri mu majyaruguru ya Tanzania, irimo intare zigera hafi ku 3,000, ndetse ikunze gusurwa na ba mukerarugendo bo muri icyo gihugu n’abanyamahanga.