Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Umusuwisi Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino yatorewe manda ya gatatu  (2023 – 2027) yo gukomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Infantino yatorewe mu nteko rusange ya 73 ya FIFA ibera mu Rwanda muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

Mu banyamuryango 208 bayitabiriye batoye bakoma amashyi bamwemeza, yari umukandida rukumbi  kuri uyu mwanya.

Mu ijambo rye, Infantino yavuze ko iyi nteko rusange ari iy’amateka kuko ari ubwa mbere ibereye muri Afurika ikanatorerwamo Perezida wa FIFA.

Yongeyeho ko muri manda ye nshya yatorewe, agiye gushyiraho uburyo bwa VAR (Uburyo bw’amashusho bwunganira abasifuzi mu gufata ibyemezo) ku bihugu bifite ubushobozi buke hifashishijwe camera(soma kamera) nkeya.

Izindi eshatu (3) zabanje zabebereye mu bihugu birimo Maroc, Afurika y’Epfo na n’ibirwa bya Maurice ntizarimo amatora.

Infantino yeretse abanyamuryango ibyo yakoze muri  manda yayoboye, agaragaza ko hateguwe igikombe cy’Isi cy’akataraboneka cyabereye muri Qatar, ndetse ko n’icy’abagore cyanditse amateka kubera ubwitabire.