Perezida Museveni yasabwe kuvuga ijambo rihindura ubuzima bw’abaturage akava mu mateka

Bamwe mu badepite mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, bavuze ko barambiwe igipindi cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bavuga ko ijambo arageza ku nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, bashobora kutazaryumva nasubira kubabwira amateka nk’aho yatanze ijambo rizana ikizere mu baturage.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Depite Anthony Akol uhagarariye akarere ka Kilak ya ruguru, yagiriye inama Perezida Museveni gutangira kuvuga ijambo rizana ibisubizo mu baturage.

Iyi ntumwa ya rubanda ngo ntiyumva ukuntu perezida umaze imyaka 36 ku butegetsi, akijya imbere y’imbaga akavuga amateka yaza 1986 kandi abantu benshi barayasomye mu ishuri, agasanga nakomeza ibi bazajya mu muhanda bakamwamagana.

Perezida Museveni akunze gushinjwa guhora mu mateka yamugejeje ku butegetsi, agamije guhunga ibibazo by’ubukene byugarije abaturage.

Anthony Akol avuga ko perezida Museveni ajya imbere ya rubanda akababwira ibyo ashaka kuvuga nk’aho yavuze ibyo bashaka kumva bibateza imbere, ndetse akenshi ajya mu baturage akaganya nk’abo kandi ari perezida utegerejweho ibisubizo. 

Uyu mugabo uhuje imyumvire na bagenzi be avuga ko ubu abanya-Uganda bategereje kumva icyo perezida akora kuri minisitiri waterewe ikizere n’abadepite ndetse n’abategetsi bariye amabati y’abakene ba Karamoja, ariko ubwo ari we azaza yivugire ibyabaye Luweero kandi ntawe utarabisomye mu mateka mu ishuri. 

Iri jambo ngo rishobora kubura abafana bo mu mashyaka atavuga rumwe na NRM, kuko ngo bari bwisohokera bamagana inyuruzwa ry’abagenzi babo badashyigikiye ubutegetsi baburirwa irengero.