Ruhango: Umuturage arashinja ubuyobozi kumuteza igihombo

Umuturage witwa Frolance Mukankubona, wakoreraga mu Karere ka Ruhango, arashinja ubuyobozi kumuteza igihombo, ubuyobozi buvuga ko uriya muturage yakoze amakosa. 

Mukankubona avuga ko yacurirazaga “alimentation” muri gare y’akarere ka Ruhango, akaba yari anacumbitse muri ako Karere kuko abaturarwanda bari mu gihe cya “Guma mu karere” maze mu gihe cya Covid-19  ntiyishyura ku gihe ukwezi kumwe ubukode bw’inzu yagenzurwaga na Ruhango Investment Company(RIC), umukozi w’iriya kompanyi (umucangamutungo) amwibutsa kwishyura bumvikana igihe azishyurira.

Icyo gihe bumvikanye kitaragera, uwo mukozi bavuganye aza ari kumwe n’undi bamufungira umuryango yakoreragamo nk’uko yabwiye itangazamakuru rya Flash.

 Ati “Umucangamutungo yaje ari kumwe na Kanuma wasoreshaga muri gare nka saa tatu z’ijoro bashyira ingufuri ku rugi rwanjye.  Mu rwego rwo kwirinda ko nyuma baza bagafungura ntahari nkibwa, nanjye shyiraho izanjye ndataha n’umwana wamfashaga mu kazi.”

Uyu muturage kandi akomeza avuga ko yafungiwe akabibwira Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Ruhango Investment Company (RIC) icyarimwe akanaba  umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana, akamubwira ko ariwe wabitegetse. 

Ati “Nyuma yo gufungirwa nabibwiye umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, arambwira ngo niwe wabasabye ngo bamfungire, ndinda nsohoka mu biro bye yanze kumfungurira.”

Ikindi uyu muturage avuga ni uko bucyeye ikibazo yakigejeje ku rwego rw’isumbuyeho muri aka Karere rurimo Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango icyarimwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango.

Yagize ati “Naje kubibwira Meya w’akarere ka Ruhango arambwira ngo Meya na visi Meya ntaho bataniye, kuko icyo visi Meya yakoze ngo adashobora kumuvuguruza.”

Mukankubana akomeza agira ati “Narebye na Perezida w’inama njyanama arambwira ngo tujye muri gare turebe uko ikibazo kimeze, hahita hanaza Visi Meya ushinzwe ubukungu Rusibilina, barambwira ngo mfungure kuko ntari nitwaje urufunguzo(rw’ingufuri zanjye kuko hari hafungishije ingufuri zanjye n’iyabo) mbemerera kujya kuzana imfunguzo, ariko mbabwira ko ibicuruzwa byanjye ninsanga byarangiritse banyandikira  bakazabinyishyura. Ntawansubije bose bahise bigira mu modoka barigendera.”  

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Ruhango ‘Investment Company’ (RIC) icyarimwe akanaba umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko uyu muturage afungirwa ari we wabiteye kuko yanze gutanga ubukode bw’inzu.

Ati “Mukankubana yanze kwishyura Kompanyi y’ubucuruzi baramufungira, bamusaba ko yishyura amafaranga yararimo ntiyayishyura.”

Iki kibazo si gishya kuri Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérome, avuga  ko  uyu muturage atishyuye ubukode bw’inzu nk’uko bikwiye baramufungira, inzego bireba zihagurutse zijya kumufasha ngo afungurirwe abura urufunguzo rwe kuko hariho ingufuri ye n’iya Ruhango Investment Company (RIC).

Ati “Yabanje kugirana amakimbirane n’abakozi ba Ruhango Investment Company (RIC) ntiyayagiranye na Rusibilina. Abo batavuganaga neza ni abacungaga iyo nzu Mukankubana yakoreragamo. Bo banavugaga ko ari umunyamayeri adashaka ko ikibazo kirangira.”

Ese iyo umuturage atishyuriye ku gihe Ruhango Investment Company (RIC) bigenda gute?

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango, Gasasira, avuga ko iyo umuturage atishyuriye ku gihe ubukode bw’inzu batamukura mu nzu, ahubwo bamufungira ariko ko ziriya nzu rusange zicungwa.

Yagize ati “Babafungira babasaba kwishyura ibirarane bafite babyishyura bakabafungurira. We rero ntiyigeze yishyura kandi bagenzi be iyo bananirwaga kwishyura bakabafungira, barishyuraga bakabafungurira.”

Iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo nawe yakigejejweho

Mukankubana  yagejeje mu nzego zitandukanye ikibazo cye zirimo na guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu ibaruwa  itangazamakuru rya Flash ifitiye kopi, Guverineri Alice Kayitesi, yasubije uriya muturage  ko ubuyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC) bwifashije izindi nzego zirimo umuhesha w’inkiko babaze ibikoresho bye byari mu nzu birabikwa, kuko uyu muturage yari yarafunze uwo muryango ntiyishyura ubukode bw’inzu ndetse yanga no kuwusubiza ba nyir’inzu.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko ubuyobozi bw’intara busanga nta karengane yagiriwe,gusa uyu muturage we ntabikozwa ahubwo avuga ko guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabogamiye ku buyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC).

Mukankubana avuga ko yafungiwe umuryango mu gihe cyirenga umwaka bimugiraho ingaruka zirimo no kutabasha kwishyura ideni abereyemo banki, ubu arishyuza iriya kompanyi ibicuruzwa bye avuga ko ubu byamaze kwangirika.

Yongeyeho ko iriya kompanyi yamufungiye umuryango bidakurikije amategeko, ko niba yarabonaga ko atishyura neza yagombaga guhabwa integuza akaba yava muri iyi nzu ariko adafatiriwe ibye.

Amakuru itangazamakuru rya Flash ryamenye ni uko iyo nzu uriya muturage yakoreragamo isigaye ikorerwamo n’undi muntu, ibikoresho bye kandi byarabaruwe bishyirwa mu cyumba cy’Akarere anasabwa kuza kubitora aranga, avuga ko atatora ibikoresho gusa kandi nyamara byarikumwe n’ibicuruzwa atabona.

Théogène NSHIMIYIMANA