Uko abantu bajyanwa muri ‘Transit Centers’ bigiye gusubirwamo

Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje ko ibigo byakira inzererezi bizwi nka ‘Transit Centers’ bifite imikorere mibi rimwe na rimwe inahesha isura mbi Igihugu.

Ubwo bagezaga kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibibazo babonye mu isesengura rya Raporo y’Ibikorwa bya  Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu by’umwaka wa 2021/2022, Abadepite bagize  Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, bagaragaje ko ibigo byakira inzererezi bwizi nka ‘Transi Centers ‘bifite imikorere mibi rimwe na rimwe inahesha isura mbi igihugu.

Iyi mikorere mibi ishingiye kukuba hari abasangwa muri ibi bigo badakwiye kuba barimo, nk’aho basanze hari n’abashinjwa kunyereza imisoro babijyanywemo,  ikindi ngo hamwe na hamwe muri ibi bigo  nta buryo buhamye bwo kwita ku mibireho y’ababirimo n’ibindi.

Umudepite umwe Ati “Ba nyakubahwa iyi ni komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu irebana n’ibigendanye no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse no kububungabunga. Iyo isohoye muri raporo yayo ko abantu bajya mu bigo binyurwamo by’igihe gito, haba harimo abantu banyereje imisoro ukareba na politike igihugu cyacu kirimo, bishobora gutanga isura mbi.Umuntu wanyereje imisoro ubundi hari icyo itegeko rimusaba.”

Undi yungamo ati “Abavuye muri biriya bigo binini bagira uburyo bakurikiranwa,umuntu uvuye iwawa arigishwa imyuga akagira n’ukuntu akurikiranwa, ariko abavuye muri izi ‘transit centers’ hari ubwo rimwe na rimwe badakurikiranwa. Hari ikintu kibabaje giherutse kuba ejo bundi twanavuga ko cyagize n’ingaruka ku mutekano, abantu bashinzwe irondo, hari uherutse kwicwa, yicwa n’umwe mu bantu bavuye muri biriya bigo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje gusa n’iyemera ko hari ibibazo bigaraga mu mikorere ya ‘Transit Centers’, nubwo muri rusange ngo ugereranyije n’imyaka yashize, ubu hari intambwe yatewe mukikorere yazo.

 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yabwiye intumwa za rubanda ko ubu hafashwe ingamba yo gushyiraho komite yihariye ishinzwe kugenzura imibereho ya buri munsi  y’abari muri ‘Transit centers’.

Ni Komite izaba igizwe abantu banwe barimo uhagarariye RIB, Polisi, ushinzwe Gender n’abana ndetse n’umuyobozi wa Transit Centers.

Aba ngo ni nabo bazajya basuzuma umunsi ku munsi niba ntawe uri mu kigo runaka atabikwiriye.

Ati “Umuntu ufata umuntu akamushyira muri ‘transit center’ kubera ko batonganiye mu mudugudu ntabwo ari umwanzuro wa polisi. Uko abapolisi bafata abajya muri ibyo bigo birazwi, abayobozi ba RIB bajya mu iperereza uko bikorwa birazwi, rero nta nyungu bafite y’indi yo gukora ibihabanye n’amabwiriza ariho kandi uko bikorwa turabizi. Ahubwo cyeretse tubihaye abayobozi b’imidugudu n’utugari wenda ho byaba ari ikibazo, kuko akenshi nibo bazana abo bantu.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ko nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga uzongera gutinzwa mu bigo by’inzererezi, ahubwo bazajya bagororwa basubizwa mu ishuri.

Muri ibyo bigo kandi ngo ubu hagiye gushyirwamo abahanga mu mitekerereze n’imyitwarire bya muntu.

 Gusa Minaloc yagaragje ko ibikorwa by’igororamuco bikwiye kongererwa ingengo y’imari, ariko intumwa za rubanda zivuga ko ahubwo ingengo y’imari ikwiye kongerwa mu bikorwa bikumira ibituma abantu bajyanwa mu bigo by’igorororamuco.

Daniel Hakizimana