Bahangayikishijwe n’iminzani yiba abaturage

Hari abacuruzi n’abaguzi bo mu Karere ka Rusizi, basaba leta gukurikirana bagenzi babo bagikoresha iminzani ya gakondo kuko irimo kwiba abaturage.

Ikibazo cy’iminzani yiba abaturage muri aka karere kigaragazwa nk’igiteye inkeye.

Bwana Shadrack ni umucuruzi, arasobanura uburyo  iminzani itujuje ubuziranenge ikoreshwa mu kwiba abaturage.

Ati “Umunzani wa gakondo ari uko bafunguye. Hari uburyo barega amarasoro y’umunzani ku buryo ashobora gupima ibiro bibiri (2kg) akibaho nk’irobo. Umunzani ukamwereka ko ari bibiri(ibiro)kandi kimwe n’irobo.”

Ku ruhande rw’abaguzi baravuga ko  batakizera iminzani ya bamwe mu bacuruzi, kuko mbere yo kugura bagomba kubanza kujya gupimisha ahandi, kugira ngo bahinyuze  niba iyi minzani ihuza ibiro.

Umwe ati “Ntabwo umunzani wiba hiba nyira wo, ashobora kuba yarawishe akagira nk’imiubare yicamo .”

Undi ati “Iyo uguze ikintu ahantuwashyira ku wundi munzani  ugasanga nticyuzuye,uhita uvuga ko uwo munzani waguriyeho mbere ufite ikibazo. Iyo ari nk’iminzani itatu ushyizeho ugasanga kituzuye, uhita umenya ko aho waguriye bawangtije.”

Iyo ugendagenda mu isoko rya Kijyambere rya Kamembe, uhasanga iminzani itandukanye ariko iyiganje ni iya gakondo.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Bwana Kwizera Simeo, arahamagarira abaturage kugurira ku minzani iriho icyemezo cy’ubuziranenge cy’iki kigo, kuko mbere yo kujya ku isoko iba yabanje gusuzumwa.

Ati “Iyo ugiye hirya no hino mu gihugu uhasanga iminzani y’ubwoko butandukanye ariko umunzani ukwiye kwizerwa ni umunzani winjiye mu gihugu ukanyura mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, ukagenzurwa maze ugashyirwaho akarango kagaragaz ako wagenzuwe.Kubera ko amoko atandukanye y’iminzaniarahari kandi yose ashobora kubonekamo iminzani yizewe.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kiraburira abacuruzi bagikoresha iyi minzani kuyicikaho, kuko abazafatwa bibye abaturage bazabihanirwa.

Mu bihe byashize abacuruzi bo mu mujyi wa Kamembe, bahawe iminzani ikoranye ubuhanga ariko hari abayanze bayishinja kutuzuza ubuziranenge.

Ntambara Garleon