Hagiye kubakwa imihanda kuyikoresha bizajya bisaba kwishyura

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura, mu rwego rwo kugabanya umnuvundo w’imodoka nk’uko  Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibitangaza.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, nibwo Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye umushinga w’itegeko ureba no gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.

Itangazamakuru rya leta dukesha iyi nkuru rivuga ko iyi mihanda yifashishwa n’abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka péage. Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

Uretse ibirebana n’imihanga, umushinga w’itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite, Depite Munyangeyo Theogene avuga ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n’ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

 Uyu mushinga w’itegeko ugizwe níngingo 204, zirimo n’izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi.

Uteganywa n’iteka rya minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n’ibintu mu nshingano rizahindura amazina n’ibyiciro by’imihanda hirya no hino mu Gihugu.