Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabutare mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bavuga ko bamaze imyaka myinshi badafite amazi.
Aba bavuga ko ari kenshi ubuyobozi bwagiye bubizeza gukemura iki kibazo ariko amaso yaheze mu kirere.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko hashize imyaka myinshi bahawe amavomo ariko bategereje amazi baraheba, muri aka gace kubona amazi bisaba kuyagura aho ijerikani imwe igura 300Frw, ibintu bigoye ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe ati “Ikibazo cy’amazi, ni ikibazo kimaze igihw, amazi tujya kuyashaka mu misozi tugashaka ahari amasoko tukavoma. Biraduhenda ni ugufata urugendo rurerure i jerikani tuyiguraamafaranga 300.”
Mugenzi we ati “Dufite ikibazo cy’amazi, kuva twatura inaha nta mazi turabona hashize imyaka myinshi, udafite amazi nta kuntu yakaraba, nta kuntu yateka, duteka ari uko twayabonye. Ubwo rero iyo tudafite amafaranga ntabwo twirirwa dukaraba.”
Aba baturage barasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha bakabona amazi kuko kubaho mu buzima butayagira bigoranye cyane.
Umwe ati “Icyo nsaba ubuyobozi ni ukugirango bakemure icyo kibazo mu buryo burambye.”
Undi ati “Turasaba ubuyobozi kuduha amazi natwe tugire imibereho myiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Madame Nibagwire Jeanne, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko batangiye gukora imiyoboro y’amazi izayageza muri aka gace.
Ati “Umuyoboro w’amazi Wasac yakoze amazi ntarahagera ariko ageze mu kagali ka Muremure kandi bihana imbibi ku buryo hari icyizere. Bagenda babikora mu byiciro, icyizere kirahari bakwihangana bagategereza.”
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagenda bagaragaza ikibazo cy’amazi meza, bakavuga ko kutagerwaho na yo bibagiraho ingaruka.
Kwagura imiyoboro y’amazi no kubaka ibigega ni gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage, aho mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza ku gipimo 100%.
Eminente umugwaneza