Nyagatare: Abasenyewe n’ibiza barasaba ubufasha

Abaturage basenyewe n’ibiza by’imvura yaguye muri iki cyumweru mu Karere ka Nyagatare, barasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu kuko bamwe muri bo bagowe n’ubuzima babayemo.

Iyi mvura idasanzwe yari ivanzemo n’umuyaga mwinshi watwaye ibisenge bya zimwe mu nzu, yaguye mu ntangiriro z’iki cyumweru, yageze mu mudugugu wa Kabare 1 mu Murenge wa Nyagatare, isenyera imiryango igera kuri itanu.

 Aba baturage baravuga ko kugeza ubu babayeHo mu buzima butaboroheye, bityo ko inzego zitandukanye zabafasha kubuvamo.

Umwe ati “Inzu iraguruka igisenge kiragenda mabati yose  arangirika, inkuta ziragenda. Leta icyo twayisaba nk’umubyeyi kuko ifasha abantu bahuye n’ibiza ni uko baduhereza amabati.”

Mugenzi we ati “Kugeza ubu nta bufasha twigeze tubona , turi kurara hanze , imibu irarara iturya. Icyo twasaba leta ni uko yaduha inkunga y’amabati n’ibiti tukongera tugasana.”

Abaturanyi babo barasaba Leta ko yabafasha, kuko nibyo bari bafite mu nzu byangiritse bityo ko badafite ubushobozi bwo kwisanira inzu zabo zangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen, avuga ko hari itsinda rishizwe gukurikirana ibijyanye n’ibiza rigiye kubafasha, bunasaba abaturage gukomeza kwirinda igitera ibiza.

 Ati “Ubundi dufite komite ku rwego rw’Akarere n’umurenge ishinzwe gukurikirana ibibazo bijyanye n’ibiza. Iyo hari umuturage wagize ikibazo akaba yasenyerwa n’ibiza, ari umuntu udafite ubushobozi, hari amafaranga tuba dufite hano ku rwego rw’akarere. Arafashwa. Itsinda ribishinzwe rirabasura rigende rireba icyo umuntu akwiriye gufashwa.Ubundi mbere yo guhangana n’ingaruka z’ibiza ikiza ni ugufata ingamba zo kwirinda.”

Muri iki gihe cy’imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA), isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera.

Iyi Minisiteri inasaba abantu kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje, n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Imibare igaragazwa n’Akarere ka Nyagatare, ivuga ko mu kwezi kumwe gushize  kwa Gashyantare, hangiritse inzu zigera kuri 60.

Valens NZABONIMANA