U Rwanda rwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byangirikira mu mirima cyangwa mu ngo

U Rwanda rwatangije umushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byangirika haba mu Mirima cyangwa ibyangirika byageze mu ngo.

Ni ikibazo  kigaragara   mubihe by’isarura ndetse no mu bimoteri hirya no hino, aho abaturage baba bamennye ibiryo byasagutse mu ngo zabo.

Mu bimoteri biri hirya no hino mu gihugu ni hamwe muhagaragaza ko ikibazo cy’ibiribwa byangirika gihangayikishije, kubera ubwinshi bw’ibiryo biba byamenwe n’abaturage. 

Ibi binemezwa na Nizeyimana Noel na mugenzi we Ngarukiye Evaritse, bombi bakaba ba rwiyemezamirimo biyemeje kubyaza ifumbire imyanda ikomoka kubiribwa byangiritse.

Nizeyimana ati “80% y’imyanda tugira ni imyanda ibora kandi ikomoka kubiryo. Icyo gihe rero iyo tuyijugunye mubidukikije irangiza cyane.”

Ngarukiye ati “Uretse n’ibyangirika mu ngo hari n’ibyangirika mu madepo ibigori imiceri n’ibindi, ariko nta handi bigomba kujya ni mu kimoteri. Iyo bihageze rero hari ukuntu bimwe tubibyaza umusaruro ibishobora kubora, ibitabora ntabwo tubibyaza umusaruro. Ibitabora bijya gukorwamo ibindi bikoresho.”

Usibye mubimoteri ahandi hagaragaza iyangirika ry’ibiribwa ni mumirima mu gihe cy’isarura.

Kuri ubu u Rwanda rwatangije umushinga ugamije guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byangirika haba mu mirima cyangwa ibyangirika byageze mu ngo, aho abafite imishinga mito n’icirirtse iteza imbere imitunganyiriza n’imikoreshereze myiza y’ibiribwa, harwanywa ingaruka mbi kubidukikije bazahabwa ubufasha. 

Dr.Christian Sekomo Birame uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA arabisobanura.

Ati “Nk’aba bacuruza imbuto Nyabugogo, ese iyo zibagezeho bazibika gute? Nicyo kibazo twavugaga, ibiryo bifatwa gute? Ibyo ntashoboye kugurisha uyu munsi ese mbifata gute kugirango bitangirika? Ni hahandi tuvuga ngo abantu bari muri iyo gahunda turebe ni iki bakeneye? Niba ari firigo zihariye zigomba kubikwamo imbuto ntizangirike, babe bubakirwa ari abantu bishyize hamwe noneho bakagira aho babika.”

Dr Sekomo akomeza avuga ko abaturage bazigishwa uko bajya babasha kubika neza ibyo bahashye kuburyo bitabapfira ubusa ngo babimene.

 Ati “Ese kuki ngomba kugura ibiryo, bize byangirikire iwanjye? Ni hahandi usanga nanjye ugura ibiryo hari uko ntafite igenamigambi pangira amafaranga yanjye  agenewe gukoresha mu biryo, hari ubwo najya ngura ibikenewe ntibize ngo byangirikire mu rugo icyo ni ikintu cya mbere dushaka kuba twakwigisha abantu bose.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO), n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bwagaragaje ko umujyi wa Kigali ujyana ibishingwe bingana na toni 500 ku munsi, muri zo nibura hafi 70% ni ibituruka ku biribwa.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko buri rugo mu Mujyi wa Kigali rupfusha ubusa ibiribwa bingana n’ibilo 164 buri mwaka, mu gihe toni 2,075,405 z’ibiribwa zangirikira mu ngo zose buri mwaka.

Ni mu gihe 19% mu gihugu badafite ibyo kurya bihagije.

Ibi biribwa byangirika, mu rwego rw’ibidukikije bifite ingaruka nyinshi kuko bitanga nibura 8% by’imyuka ihumanya ikirere.

Daniel Hakizimana