Umubare w’abana umugore abyara ukomeje kugabanuka wateza ikibazo-NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, kivuga ko igabanuka ry’umubare w’abana umugore abyara mu Rwanda kigomba gukurikiranirwa hafi.

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage, yagaragaje ko uburumbuke mu Rwanda bugeze ku bana 3.6 ku mugore umwe, buvuye ku bana 4 mu mwaka wa 2012.

Ibi bigaragaza ko gahunda ya leta yo gukangurira abanyarwanda kubyara abo bashoboye kurera igenda yubahirizwa uko imyaka igenda ihita.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Iigihugu cy’Ibarurishamibare, Bwana Yussuf Murangwa, avuga ko kuba umugore ashoboye kubyara abana 3.6 ari imibare myiza, ariko ikwiye kugenzurirwa hafi kuko yateza ingaruka mbi ku gihugu mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Tuvuye ku bana 8,7,6 mu myaka ishize. Ibi ni byiza ariko uyu mubare tuzawukurikiranira hafi kugira ngo ntuzamanuke cyane, numanuka cyane hari aho bizagera bikaba ikibazo.”

Kuba ubuzima bwarahenze kandi abana bakenera byinshi muri iki gihe kugira ngo bahabwe uburere bwuzuye, ni bimwe mu byo abaturage bashingiraho bagaragaza ko bikwiye ko umuntu yabyara bacye azabasha kubonera byose nkenerwa.

Umwe yagize ati “Kugira ngo abandi bakomeze babeho neza, abo batatu baba bahagije kuko abasaza bagenda basaza nk’uko dushaje, ariko ba bana batatu bakaba bari gukura kandi nabo baba bazabyara abandi.”

Undi nawe ati “Mbese ubuzima busigaye buhenze muri iki gihe, nka njye mfite abana, kugira ngo mbone uko nzabishyurira amashuri ni ugusenga Imana.”

Ku ruhande rw’impuguke mu ibarurishamibare, zisanga gahunda ya leta yo kwigisha imyuga ari imwe mu nzira nziza zo gutanga umusaruro mu bukungu, niyo abaturage baba ari bacye nk’uko bisobanurwa na Dr. Ignace Kabano umwarimu w’ibarurishamibare muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “Igihe izo porogaramu zikoze neza, mu gihe gito cyane igihugu kizagira inyungu ziturutse kuri rwa rubyiruko ruzamutse. Rwari urubyiruko n’ubundi rwegamiye kuri leta n’ababyeyi, ariko noneho rugiye kuba urubyiruko rufite ubumenyi rushobora gukoresha rukongera umusaruro w’igihugu.”

Kuri ubu mu bihugu byari byarafashe ingamba zo kubyara abana bacye, imibare igaragaza ko byatangiye guhura n’ingaruka zo kugira abaturage bacye no kuba abakuze aribo benshi kuruta abakiri bato, bituma habaho icyuho mu bakozi bafite imbaraga n’ubushobozi.

Ku ruhande rwa Dr Ignace Kabano, asanga impamvu yabiteye ari uko imico y’ibyo bihugu cyane cyane iy’ababana bafite ibitsina bias, byagabanije abaturage ku kigero cyo hejuru kandi binatuma urubyiruko rwangirika mu mitekerereze aho batagikora.

Dr Ignace ajya inama y’uko ababishinzwe mu Rwanda bakwiye kwita ku muco cyane, bashishikariza urubyiruko kugira umuco wo gukora cyane no kwirinda imico y’amahanga yatuma abaturage bagabanuka ku kigero cyo hejuru cyane.

Ati “Iyo myitwarire yangiza urubyiruko mu mutwe ariko ikirenzeho iyo mico (kuryamana kw’abahuje igitsina) ikaba imwe mu bishobora gutuma tugira ikibazo cyo kutagira abaturage.”

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rutuwe na Miliyoni 13, biyongereyeho abasaga miliyoni 1 mu myaka 10 ishize.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko uburumbuke bwagiye bugabanuka mu bihe bitandukanye kuko nko mu 1978, umugore yashoboraga kubyara abana 8.6, mu 1991 bari bageze ku 6.1, bagera kuri 4 muri 2012 none bageze kuri 3.6 muri 2022.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad