Urwego rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta z’ishimwe,CHENO, rwifatanjje n’abaturage b’akarere ka Ngororero n’abanyeshuri bo ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyange kwibuka ku nshuro ya 26 ubutwari bw’abanyeshuri b’Inyange.
Hari mu ijoro rya tariki 18 rishyira tariki 19 Werurwe 1997, ubwo abanyeshuri ba Nyange baterwaga n’abacengezi bagasabwa kwitandukanya hagendewe ku moko,basabwa ko abatutsi bajya ukwabo n’abahutu ukwabo.
Abanyeshuri barabyanze maze bamwe baricwa abandi barakomereka.
Yaba abakiriho n’abapfuye bose bagizwe intwari bakaba bari mu cyiciro cy’Imena.