Geofrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB

Inama idasanwe y’inteko rusange y’ishyirahmwe rya volleyball mu Rwada ( muri FRVB), Geofrey Zawadi atorewe kuba visi perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa w’iri shyirahamwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023.

Geoffrey Zawadi usanzwe ari Perezida wa REG VC asimbuye Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Jado Castar, weguye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2022 akimara gufungurwa.

Castar yari yarafunzwe azira amakosa yakozwe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry’ibihugu bya Afurika mu ikipe y’abagore, rugakinisha abanya-Brazil binyuranije n’amategeko.