Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,Umudugudu wa Bwiza na Norrsken

Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023.

Braverman yari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Monique Mukaruliza.

Suella Braverman nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yunamiye inzirakarengane zayizize ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, kandi yasuye umudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’ uhanzwe amaso nk’ugiye guhindura isura y’imiturire igezweho kandi iciriritse muri Kigali, wubatswe mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge i Karama aho uyu mudugudu uri kubakwa, hateganyijwe inzu 2.400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ibidukikije.

Uyu mushinga wo kubaka izi nzu ziciriritse umaze gutanga akazi ku bakozi 725, muri bo 38% ni abagore n’abakobwa. Bikaba biteganyijwe ko mu cyiciro cya 2 n’icya 3 abaturage 1550 ari bo bazahabwa akazi muri uyu mushinga.

Minisitiri Suella Braverman asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk’impunzi.

Uruzinduko rwa Minisitiri Suella rwakomereje mu  kigo cy’ikoranabuhanga cya Norrsken.

Ni ikigo gifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabunanga kugira ngo ishobore kuvamo imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage.