Rwanda-UK: Minisitiri Braverman mu biganiro byigira hamwe gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda

Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza Suella Braverman, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi, rugamije kuganira ku kuzana mu Rwanda abimukira binjiye mu bwongereza binyurranyije n’amategeko.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Suella Braverman yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

raverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi aje kuganira na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu Rwanda ku ngingo zirimo uko gahunda yo kuzana mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza bidakurikijye amategeko yakomeza.

Suella Braverman asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk’impunzi.