Hasabwe  ipiganwa mu bacuruza  interineti ngo ibiciro byorohe

Abakurikiranira hafi iby’ubukungu, basanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gufungura amarembo y’isoko ryo gucuruza interineti kuri barwiyemezamirimo, hakabaho ipiganwa aho kwiharirwa n’abantu bamwe.

Bamwe mu bakoresha interineti  muri serivisi z’ubucuruzi batanga n’abayikoresha  mu buzima busanzwe bashaka kugera ku makuru, icyo bahuriraho bose ni uko ibiciro byayo biri hejuru kandi n’uburyo yagatanzwemo ngo ikiguzi cyayo cyorohere rubanda bukaba burimo akajagari, bituma kugenzura uko bayikoresheje  bibabera amayobera.

Umwe yagize ati“Biba bihenze kuko ushobora no kugura iyitwa ngo ni iy’icyumweru cyangwa ukwezi ariko ntabwo kwagera, byakabije iy’icyumweru ishobora kumara iminsi itatu wagerageje kwitwararika. Ntabwo wabura guhomba hari n’ibyo ureka gukora kubera y’uko waba uhombye cyane kurushaho.”

Mugenzi we ati “Biracyahenze! Njyewe ku rwego rwanjye nshobora kuvuga ngo nguze interineti y’igihumbi bakambwira ko ishobora kumara icyumweru  nkayikoresha umunsi umwe, rimwe na rimwe nabwo ntiwuzure.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, yemera koko ko ibiciro bya Interineti biri hejuri ahanini bitewe n’aho ituruka kugira ngo igere mu Rwanda.

 Minisitiri muri iyo Minisiteri, Madamu Ingabire Paula, arabisobanura.

Yagize ati “Nibyo igiciro cya interineti gikomeje kuba gihenze ku banyarwanda benshi, ahanini biterwa n’ibintu bibiri. Isoko ry’aho tuyivana nk’igihugu kidakora ku Nyanja, tuyikura ku bihugu bikora ku Nyanja kugira ngo tubone ya interineti,igiciro kigaterwa n’ababandi bayinyuza mu mazi ikaba yatugeraho.”

Impuguke mu bukungu  bwana Straton Habyarimana, we asanga kugira ngo habeho idohoka ry’ibiciro bya Interineti ari uko  isoko ryayo ryafungurwa hakabaho ipiganwa, aho kwiharirwa n’abantu bake mu buryo asobanura.

Yagize ati “Guca ikintu cyo kwiharira isoko, kuba umuntu umwe ari we uharirwa isoko ryo kuba atanga interineti cyane cyane iya 4G, bituma abantu bishyiriraho ibiciro uko bishakiye. Ariko iyo hagiyeho ipiganwa ngira ngo mwarabibonye ko n’ubwo utanga internet ya 4G yaba umwe, abo yanyuragaho kugira ngo ageze ku bantu ifatabuguzi bari benshi.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, ivuga ko kongera ibikorwaremezo bifasha mu gukwirakwiza interineti, ari imwe mu maturufu yizewe mu kureshya ba rwiyemezamirimo ngo bashore imari mu kuzana interineti mu Rwanda.

Minisitiri Inganire Paula niwe ukomeza.

Yagize ati “Turebera hamwe bya bikorwaremezo by’itumanaho, uburyo kubishyiraho cyangwa kubyubaka byafasha ba rwiyemezamirimo cyangwa bya bigo by’itumanaho byo kuba basangira ikiguzi. Ubu twabonye amafaranga yo gukora inyigo yo kugabanya ikiguzi, kugira ngo bidufashe kuri cya giciro twari twoboye kumanuraho 1/3 tubone igiciro gishobora guhenduka.”

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2023, mu Rwanda hatangijwe umushinga  wa Starlink ukwirakwiza interineti, mu bice bigoye hirya no hino ku Isi hifashishijwe ibyogajuru.

Ni nyuma y’uko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure (RSA), rwahaye uburenganzira Starlink, bwo gutangira gukorera mu Rwanda.

Uyu mushinga witezweho gukemura bimwe mu bibazo bya interineti, ahanini bigaragara mu bice by’ibyaro bigize iki gihugu.

Icyakora abakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga mu Rwanda, basanga bizasaba igihe kitari gito ngo ibiciro bya Murandasi byorohere umuguzi wa nyuma.

Tito Dusabirema