Kenya: Odinga yatangije imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Ruto

Hirya no hino muri Kenya hari kubera imyigaragambyo yateguwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, urimo kwamagana leta ya Perezida William Ruto.

Odinga avuga ko iyi ari imyigaragambyo iri kwamagana igiciro gihenze cy’imibereho, n’icyo yita perezida utemewe.

Ubwo ni bwose mu baturage ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo rukomeye n’ubusahuzi, icyakora Polisi yavuze ko itari bwihanganire abashaka guhungabanya ituze ry’abanyagihugu.

Mu gace ka Kibera, mu murwa mukuru, mu gitondo abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryana mu maso, nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.

Amashuri amwe yatangaje ko uyu munsi atigisha, umwuka w’ubwoba ni wose mu bice bimwe by’igihugu cyane cyane mu bice bimwe bimwe by’umurwa mukuru Nairobi.

Odinga yavuze ko uyu munsi wa 20 Werurwe 2023, ari itariki ifite igisobanuro.

Amaze iminsi asaba abamushyigikiye kuzitabira iyi myigaragambyo ari benshi ngo bamagane ibyo batishimiye mu gihugu.

I Nairobi, abigaragambya barahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aho Odinga avuga ko ari bugaragaze ubusabe bwe busaba ko perezida uriho ‘agenda kuko yibye amatora’, nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko William Ruto ari we wayatsinze.

Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, nubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy’ibi.

Minisitiri w’ubutegetsi yaburiye ko igipolisi kiri bukore ibishoboka mu kurengera abantu n’ibyabo. Abapolisi benshi n’ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.

Ruto yavuze ko abona nta mpamvu y’iyi myigaragambyo kandi yashinje Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n’akajagari.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri Peteroli yarazamutse muri Kenya, kuva ubutegetsi bwa Ruto bwakuraho nkunganire yatangwaga na leta muri Nzeri 2022.

Agaciro k’Ishilingi rya Kenya nako karamanutse cyane mu mateka, imbere y’idorali rya Amerika.

Odinga agaragaza ko Ruto atigeze atsinda amatora ndetse ko agomba kwegura, icyakora mu buryo bw’amategeko ntibishoboka kuko itsinzi ye yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwahise runatesha agaciro ikirego odinga yari yatanze.

Leta ivuga ko Odinga arimo gushaka guteza akajagari ku bw’inyungu bwite, ariko Odinga ashimangira ko arimo gukorera inyungu rusange.