Hari abatuye mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, banenga ubuyobozi bw’Umurenge kuba bwarahaye akazi ko gukora umuhanda umuntu umwe, bigatuma utinda kurangira.
Umwe ati“Njye mbabwije ukuri ntabwo umuntu umwe yarangiza umuhanda. Kubera ko umuntu umwe nta ngufu aa afite.”
Undi ati“Nonese umuntu umwe yagira imbaraga zo gukora umuhanda wenyine?Mushyiremo abandi bakore umuhanda vuba.”
Ni mugihe Nkezabera Pierre Damien wahawe aka kazi avuga ko Umurenge umuhemba 5000frw ku munsi.
“Hano barampemba ibihumbi 5 ku munsi.ni umurenge wa Kabatwa, narapatanye buriya iki kiraka ni icyanjye.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko nta kazi bwamuhaye.