Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella baganira ku masezerano yo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi, ndetse n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere.
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro kuri iki cyumweru tariki 9 Werurwe 2023, nk’uko ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byabitangaje.
Ni ibiganiro byibanze ku masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza yo kwakira abimukira azwi nka MEDP [Migration and Economic Development Partnerships].
Aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza muri Mata 2022, agamije ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi ndetse n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella rusize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’inyongera agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.
U Bwongereza bumaze igihe bufite umubare munini w’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umwaka ushize, abimukira ibihumbi 45 binjiye mu Bwongereza bifashishije ubwato buto.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikoresha asaga miliyari 2,4$ mu kubacumbikira.
Muri Mata 2022, u Bwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.
Muri abo bimukira, abazaba bakeneye ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda.
Bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya bafashijwe n’inkunga izatangwa.
Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga ndetse n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.
Ntabwo umubare w’abo u Rwanda ruzakira watangajwe.
Mu bantu Rwanda ruzakira, hazarebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, gusa u Rwanda rwifuje ko rutakwakira abaturutse mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.