Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, iravuga ko ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.
Ibi minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino ihuza inzego za polisi z’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba EAPCCO, u Rwanda rwakiriye.
Akarasisi gasanzwe gakorwa n’inzego z’umutekano niko kabimburiye umuhango wo gutangiza iyi mikino ihuza inzego za Polisi zo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ibaye ku nshuro ya kane ariko akaba ari ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye.
N’ubwo iyi mikino ari umwanya urangwa no kwidagadura, abayitabiriye babarirwa mu bihumbi basanzwe bari mu nzego z’umutekano, bibukijwe ko ari umwanya wo gushyira hamwe, gukura no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.
IGP Felix Namuhoranye akuriye igipolisi cy’u Rwanda.
Ati “Siporo itanga umwanya wo gushyira hamwe, kwiga, gukura no kongera imbaraga mu kugera ku ntego. Iki gikorwa ni umwanya mwiza ku bitabiriye bose mu guteza imbere ubufatanye bw’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, mu rwego rwo kugira akarere gatekanye kurushaho.”
Iyi mikino ihuza Polisi z’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruyakiriye, mu gihe akarere ruherereyemo ari kamwe mu twibasiwe n’ibyaha byambukiranya imipaka byiganjemo iby’iterabwoba.
Bwana Gideon Kimilu uhagarariye Polisi mpuzamahanga Interpol muri ako Karere, aragaraza akamaro ka siporo mu guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano muke.
Ati “Aka karere ka EAPCCO kagizwe n’ibihugu 14, umugabane w’Afurika n’umugabane w’Isi muri rusange, bikomeje guhura n’akaga gakomeye k’ibyaha byambukiranya imipaka kandi biteguwe, n’ibindi bibazo bibangamiye umutekano. Ibyo bibazo n’izo nzitizi birasaba ubufatanye bw’akarere n’umugabane mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, kandi bumwe mu buryo bwiza bw’imikoranire hagati y’inzego za Polisi ni siporo.”
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yo isanga ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.
Minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, arashimangira ibi yifashishije urugero rw’akaga k’umutekano muke kari mu Karere u Rwanda rurimo.
Aragira ati“Ibyaha kuri ubu nta mipaka bigira, aho byakorerwa hose bihita bigira ingaruka ku bihugu bituranyi. Turi abahamya b’ibyo kubera abaturage bo mu karere kacu bibasirwa n’imitwe y’iterabwoba irimo Al shebab, ICC, ADF na FDRL. Imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa kuri ubu, bituma bigorana ku gihugu kimwe ubwacyo kubirwanya cyonyine, ari nayo mpamvu nshimangira byimazeyo agaciro k’ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahiriza ry’amategeko.”
Iyi mikino igiye kumara icyumweru ibera mu Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira yo ”Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.”
Ni imikino yitabiriwe n’ibihugu 8 gusa nyamara Akarere nyir’izina kagizwe n’ibihugu 14.
AMAFOTO
Tito DUSABIREMA