Ngoma-Rukumberi: Bagurishijwe imbabura bari bagenewe ku buntu

Bamwe mu baturage bari mu kiciro cya mbere bo mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, baravuga ko bababajwe n’uko bagiye gufata imbabura ya rondereza bakakwa  agera ku  6000Frw nk’ikiguzi.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kugabanya imyuka ijya mu kirere, mu Karere ka Ngoma hateguwe umushinga wo gutanga rondereza kubaturage batishoboye.

 Mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, aba baturage baravuga ko abo  zagenewe batazihawe ahubwo batswe amafaranga 6000Frw na Sosiyali muri ako kagali bakaba basaba ko bakwiye kuzihabwa.

Umwe ati “Mfite ikibazo cya Rondereza. Abandi bazibahereye ubuntu, none twe barazitugurisha.”

Mugenzi we ati “Twagiye gufata amashyiga batwaka ibihumbi bitandatu, twagarutse ntayo tuzanye. Twabibwiwe na Nkuranga kandi ni umuyobozi muri uyu mudugudu. Yaravuze ngo udafite 6000Frw ntagereyo.”

Undi ati “Twagiye kuzifatira ku Kagari ka Rubago, sosiyale w’Akagari niwe twayahaye. Abaturage ubana nabo kugira ngo ubageze ku iterambere ryiza,iyo hajemo amafaranga rero abaturage ntabwo bakumva. Kandi mu Karere ka Rwamagana bazitangiye ubuntu njye ntari mpari.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, arasaba umuturage ufite icyo kibazo ko aza ku murenge akabafasha, kuko badakwiye kubuzwa amahirwe abagenewe.

Ati “Ufite icyo kibazo, arebe gitifu w’umurenge kuko ntabwo yakabujijwe amahirwe ari mu cyiciro cy’ayigenewe kandi umubare munini baranazibonye.”

Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n’amakara bagabanuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by’abakora ibicanwa n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.

Ali Gilbert Dunia