Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.
Perezida Kagame yageze I Doha kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.
Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry’ikibuga cy’Indege cya Bugesera ndetse n’Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.
Qatar yashoye imari mu mushinga w’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere igeze kuri 66%.
Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1,3.
Iki kibuga kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14.
Qatar Airways iri mu biganiro na RwandAir hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iyi sosiyete nyarwanda. Ibiganiro ntibiragana ku musozo ariko impande zombi zivuga ko bikomeje kugenda neza.