Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB),rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
RIB yatangaje ko mu iperereza ry’ibanze yakoze ryagaragaje ko Tuyisenge uzwi nka NTAMA W’IMANA 2 akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.
Evariste Tuyisenge yatawe muri yombi mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, yifashishije urubuga rwa Twitter asaba imbabazi ku butumwa yari yatanze.
Ati “Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka yubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome. Murakoze”
Uwatawe muri Yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB),rurakangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha, bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.