Umuntu 1% niwe wisuzumisha indwara zo mu kanwa atarwaye – RBC

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko uyu munsi usanze u Rwanda ruhagaze nabi mu bijyanye no gusuzumisha amenyo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu 1% ari we ujya kwisuzumisha amenyo atarwaye.

Ubushakashatsi bwa RBC bwa 2021 bugaragaza ko abantu bangana na 92.8% aribo bagiye kwa muganga kwivuza no gusuzumisha amenyo kuko bababaraga amenyo cyangwa ishinya, mu gihe umuntu 1% ariwe wagiye gusuzumisha amenyo atarwaye.

Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa mu banyarwanda.

Dr Pascal Ndayizeye umuganga w’indwara zo mu kanwa n’amenyo, asanga hari igikwiye gukorwa n’abashinzwe ubuzima mu Rwanda, kuko kuba abenshi batazi kwita ku isuku yo mu kanwa bishobora no guteza impfu.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi bazi ko iryinyo ridashobora kwica umuntu kandi iryinyo riteye mu mubiri, uko warwara iryinyo niko warwara n’ijisho kandi byose bishobora kuganisha ku rupfu mu gihe utabyivuje.”

Tariki 20 Werurwe buri mwaka, Isi yizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu kanwa.

Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe mu ishuri ribanza rya Kacyiru.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga bwahisemo kwizihiriza uyu munsi mu kigo cy’ishuri kuko abana iyo bigishijwe bafata vuba, kandi babasha no kwigisha n’ababyeyi babo bikaba byafasha mu kugabanya imibare y’abarwara indwara zo mu kanwa nk’uko bisobanurwa na Madamu Irene Bagahirwa, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu kanwa.

Ati “Umwana wamaze gufata ubutumwa neza no mu rugo iyo agezeyo adufasha muri bwa bukangurambaga. Umubwiye kujya kuryama atoze mu kanwa ntabwo yakwemerera kuko azi neza ibyiza byo kujya kuryama abanje koza mu kanwa.”

Nyuma yo kwigishwa ingaruka zo kutita ku isuku yo mukanwa, bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko basanzwe bazi gukora isuku yo mu kanwa, ariko batajyaga babyitaho kuko batari bazi ko byabagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati “Indwara zo mu kanwa sinari nzizi, ariko ndabashimiye kuko ndabimenye.”

Undi nawe ati “Ikintu ntarinzi ni uko iyo utoze mu kanwa n’umuti w’amenyo ushobora kurwara amenyo.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abandi usanga badafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa mu gusukura mu kanwa, kandi bishobora kubagiraho ingaruka z’uburwayi.

Icyakora ku ruhande rwa RBC basanga ari ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi igomba guhinduka, bakamenya ko nabyo bikenewe nk’uko bakenera ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu rugo.

Madama Irene Bagahirwa niwe ukomeza.

 Ati “Niba umuntu adashobora kurara atanyoye icupa yaba irisindisha cyangwa ridasindisha, kuki ataryigoma uyu munsi kugira ngo agure umuti w’amenyo?Kuko naryigomwa ntacyo byamutwara ariko nagura umuti urafasha umuryango icyumweru cyangwa bibiri. Ni imyumvire tugomba guhindura si ikibazo cy’ubushobozi.”

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko mubabajijwe 86% aribo bakoresha umuti w’amenyo bivuze ko abandi 14% batazi akamaro ko kuwukoresha, naho 67% bakoza amenyo rimwe ku munsi mu gihe baba bagomba kuyoza nibura kabiri ku munsi.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad