Abagana ibitaro bya leta barinubira serivisi bahabwa

Bamwe mu baturage bagana amavuriro ya leta, baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa kwa muganga, aho usanga abaganga bibereye kuri telefone abandi bibereye mu biganiro byabo, kandi hari abarwayi babuze ababakira.

Ibi ngo byatumye bamwe bafata icyemezo cyo kujya bivuriza mu mavuriro yigenga(Privé) kuko ariho bitabwaho .

Umwe mu barwayi itangazamakuru rya Flash ryasanze ku bitaro bya muhima, avuga ko ku itariki 13 Werurwe 2023, yakoze impanuka azanwa ku bitaro bya Muhima, aho guhabwa ubutabazi bwibanze abwirwa ko atavurwa adafite amafaranga y’ubwishyu.

 Yatashye mu rugo ajya gushaka amafaranga aho ayaboneye agarutse abwirwa ko igisebe cye yagitindanye, bityo ko badafite ubushobozi bwo kumuvura ko bamuha taransiferi (transfer) akajya ahandi.

 Aha niho ahera asaba ko aho bibaye ngonbwa bajya batanga ubutabazi bw’ibanze bagatabara ubuzima bw’umuntu akishyuzwa amafaranga nyuma ariko nibura yavuwe.

Ati “Ndataha ndicara nshaka aho nzakura amafaranga nyine biranshanga ndayabura, ubwo naje gushakisha munshuti hirya no hino amafaranga ndayabona ndaza ndishyura, maze kwishyura dogiteri arambwira ngo igisebe naragitindanye birasaba ko bampa ‘transfe’r nkajya ahandi.”

Uyu kimwe n’abandi bagana amavuriro ya Leta bakomeza bavuga ko bakirwa nabi ndetse bakanabwirwa nabi n’abaganga.

Ibi ngo byatumye bahitamo kujya bivuza mu mavuriro yigenga kuko ariho bitabwaho.

Umwe ati “Kuri ibi bitaro bya muhima ujyayo umeze nabi, aho kugira ngo muganga akuvure akifatira telefone akireberamo, ugasanga niba wahageze saa moya akwakiriye saa yine, kandi waje urembye akaba ari nayo mpamvu umuntu ahitamo kutivuriza kuri mutuelle, nivuriza muri privé(ibitaro byigenga), nonese kugera ahantu mu gitondo bakakwakira saa sita ntiwashobora ukajya muri privé ugatanga bitanu(5000Frw) bakaguha imiti ukitahira.”

Undi ati “Njye barantindanye umwana agiye kundembana. umwana mujyana muri privé usanga nyine ari igihombo byangizeho numva birambabaje, cyane kubu nka muutuellr nshobora kumara umwaka ntayivurijeho, kuko usanga kwa muganga ntacyo bagufasha.”

Mugenzi we ati “Nari nagiye mu gitondo mpava saa cyenda, urumva ko ari ikibazo rwose.”

Aba baturage barasaba inzego zibishinzwe kubafasha gukosora iki kibazo cyo kutakira neza abagana amavuriro ya Leta.

Umwe ati “Rwose batwingingire abaganga niba bageze mu kazi telefone zabo bazibike babanze batwakire, nibabona baturangije bakoreshe telefone zabo.”

Undi ati “Ikintu bagomba gukosora ni uko nta muryango ugomba kujya ufungwa , niba umwe agiye muri pause(ikiruhuko) undi ahasigare.”

Mugenzi we ati “Nibadufashe bongere abaganga.”

Umuyobozi w’ibitaro bya muhima, Dr Steven Mugisha, asobanura ko ubucye bw’abaganga kandi bakira abarwayi benshi, aribyo bitera iki kibazo cyo kwakirwa nabi ariko akaba yizeza ababagana ko vuba bidatinze iki kibazo kiraba cyabonewe umuti.

Ati “Mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu  hirya no hino, umubare w’abaganga ntuhagije, kandi twita ku barwayi benshi bituma babandi twitaho batabasha guhabwa serivisi inoze, Cyiri mu bibazo bikomeye cyane ndetse na Minisante ishyize imbere. Twizera ko mu ntangiro z’ukwezi kwa kane, Minisante ifite gahunda yo kongera umubare w’abakozi bakora kwa muganga, kugira ngo bahaze serivisi abaza batugana bahabwa, ni ikibazo ariko gifitiwe umuti mu gihe cya vuba turizera ko kiza gukemuka.”

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cy’uko bahabwa  serivise mbi mu mavuriro ya Leta, iki kibazo kandi cyagarutsweho mu myanzuro y’inama y’umushyikirano, aho byanzuwe ko hakwiye kuvugururwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro.

Eminente Umugwaneza