Ferwafa yateye utwatsi umwanzuro wa CAF usaba u Rwanda kwakirira Benin iwayo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryatangaje ko ryamaze kwandikira CAF risaba impinduka ku mukino u Rwanda rufitanye na Benin tariki 27 Werurwe 2023.

Uyu mukino CAF yari yatangaje ko u Rwanda ruzawakirira muri Benin aho kuba I Huye nkuko byari bimaze iminsi bizwi.

Umwanzuro w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, wamenyakanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari isoje imyitozo itegura umukino ifitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

 Uyu ukaba ari umukino umwe muri ibiri igomba guhuza ibi bihugu byombi, mu rwego rwo gushaka itike yerekeza muri Côte d’Ivoire mu gikombe cya Afurica cya 2024.

Ferwafa yabwiye CAf ko itakwemera kwakirira Benin iwayo nk’uko Habyarimana Marcel, visi perezida wa Ferwafa yabitangarije itangazamakuru rya Flash.

Yagize ati “Ibaruwa ya CAF idusaba kwakirira Benin iwayo twayibonye ariko natwe twabandikiye tubibutsa ibyo itegeko rivuga. Turategereza icyo CAF izadusubiza kuko nitwe dushaka ikibuga twakiniraho, mu gihe ibibuga dusanzwe dufite bitaruzuza ibisabwa.”

Uyu mwanzuro wa CAF wabaye nk’utungurana, kubera ko nta kwezi kwari gushize CAF isohoye urutonde rw’ama Stade yemerewe kuzakira imikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika.

Urwo rutonde rwari rwagaragaje ko na Stade ya Huye iri muzujuje ibisabwa, kugira ngo zibereho imikino yo kuri urwo rwego.

Peter Uwiringiyimana