Meteo Rwanda yatanze umuburo ko mu minsi icumi iri imbere hari imvura nyinshi

Mu rwego rwo guteguza Abanyarwanda, Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) kivuga ko mu minsi icumi(10) iri imbere, hateganyijwe imvura ‘nyinshi cyane’ irimo n’inkuba.

Meteo Rwanda yasabye  abaturage kurushaho kwitwararika.

Mu iteganyagihe ry’iminsi 10 ryatangajwe kuri uyu wa Mbere rivuga ko imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 180 nk’uko Taarifa yabyanditse.

Izaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa mu gihe nk’icyo.

Iyo bavuze milimetero 30 na milimetero 180 biba bivuze litiro ziri hagati ya 30 na litiro 180 z’amazi zimenwe muri metero kare imwe y’ubutaka.

Umuntu ahita yumva ubwinshi bwayo mazi.

Iri teganyagihe n’iry’igice cya gatatu cya Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kuzageza taliki ya 31.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu kandi ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iba iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko imvura izagwa muri iki gihe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu Burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuga ko iriya mvura izaterwa kandi ni uko imiyaga idasanzwe ari yo iza muri iki gihe ikamara igihe gito kiri hagati y’Icyumweru kimwe  n’ibyumweru bibiri.

Imara igihe gito ariko iba irimo ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa.

Ahenshi mu Rwanda, iriya mvura izamara iminsi iri hagati y’ine(4) n’iminsi umunani(8).

Mu iteganyigihe bavuga ko bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe izateza ibiza bizaturuka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka, mu migezi, mu nzuzi no mu biyaga.

Biteganyijwe ko ibiza bizibasira Abanyarwanda bizaba birimo imyuzure, isuri, inkangu n’inkuba.

Abahinzi bagiriwe inama yo gukoresha neza amazi y’imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y’igihembwe cy’ihinga, ariko ntibibagirwe no kurwanya isuri n’imyuzure.

Ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda buvuga ko muri iriya minsi hazaboneka imihanda inyerera cyane irimo iy’ibitaka kandi imihanda myinshi izaba irimwo ibihu, ibi bikaba byazagira ingaruka ku bakoresha imihanda kandi bafite ibinyabiziga bifite imipine yashaje.

Mu Burengerazuba niho hateganyijwe imvura nyinshi izaba ifite milimetero ziri hagati ya 150 na milimetero 180, mu turere twa Rusizi na Rubavu ndetse no muri Nyamasheke.

Ahandi hazibasirwa ni muri Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’akarere ka Gicumbi ni by’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bicye by’uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Intara y’i Burasirazuba no mu Majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Mu gice cya gatatu cya Werurwe 2023 kandi hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi mu Rwanda buzaba buri hagati ya dogere celsius 18 na 28.

Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.