Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Marburg iherutse kwica abantu muri Tanzania

Marburg ni virusi yegeranye cyane n’iya Ebola, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku Isi OMS, ribivuga.

 Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduye nyuma y’icyumweru bagapfa mu 1967 muri:

  • Marburg na Frankfurt, mu Budage
  • Belgrade nuri Serbia

Iyi ndwara basanze yarahazanywe n’inkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.

Ariko kuva icyo gihe, iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa hanyuma no mu bantu.

Yandura iciye ku bantu bamaze igihe binini mu buvumo no mu binogo bicukurwamo ubutare bisanzwe bituwemo n’uducurama

Ni bwo bwa mbere ibonetse muri Tanzania – ariko hari ibindi bihugu vya Africa yigeze kubonekamo, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya,Angola, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe,Ghana.

Mu 2005 iyi virusi yahitanye abantu barenga 300 muri Angola.

Ariko i Burayi, yishe abatarenze 10 mu myaka 40 ishize – hamwe n’undi umwe muri Amerika, yari yaravuye mu buvumo muri Uganda.

Iyi virusi itungura umubiri ikawushegesha, ibimenyetso byayo birimo:

  • Guhinda umuriro
  • Kuribwa umutwe
  • Kubabara ingingo

Nyuma y’iminsi itatu, akenshi hakurikira:

  • Gucibwamo
  • Kuruka
  • Kuva amaraso
  • Kuribwa cyane mu nda

OMS ivuga ko kuri uru rugero, abantu babona umuntu uyanduye nk‘umuzimu, amaso agatukura, isura igahinduka, agacika integer cyane.

Abantu benshi bahita batangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, bagapfa mu gihe cy’iminsi icyenda kuva batangiye kurwara, kubera gutakaza amaraso menshi no kunegekara.

Ugereranije, iyi virusi yica icya kabiri cy’abayanduye, nk’uko OMS ibivuga, ariko aho byari bikomeye cyane ni aho yishe hafi 90% by’abanduye.

Uducurama two mu bwoko bwa ‘Fruit Bat’ akenshi nitwo tuba tubitse iyi virusi.

Inkende zo muri Africa n’ingurube nazo zishobora kugendana iyi virusi.

Mu bantu, ikwirakwira iciye mu matembabuzi y’uruhu no gukora ku byandujwe iyi virusi.

Yewe nubwo abayirwaye baba bamaze kuyikira, amaraso yabo cyangwa intanga bishobora kwanduza abandi nyuma y’amezi atari macye.

Nta rukingo rwihariye cyangwa imiti yihariye biraboneka.

Ariko ibintu bitari bike biva mu maraso, imiti hamwe n’ubuvuzi bwo kongererera ingufu umubiri (immunothérapie), birakora, nk’uko OMS ibivuga.

Abaganga kandi bashobora kugabanya ubukana bwayo mu guha abarwayi ibintu byinshi byo kunywa no gusubizamo amaraso uwayatakaje.

Gavi, ishirahamwe mpuzamahanga riteza imbere inkingo, risaba ko abantu bakwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mw’ishyamba.

Ko kandi bakwirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara, nk’uko OMS ibivuga.

Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina yabo bogomba gukoresha agakingirizo igihe cy’umwaka kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe incuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.

Hanyuma abashyingura abishwe n’iyi virusi bakwirinda gukorakora umurambo.