Abagabo bo mu cyaro baratungwa agatoki mu kudindiza iterambere ry’abagore babo

Abagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko iterambere ry’abagore bo mu cyaro, ahenshi usanga ridindizwa n’uko abagabo babo babahozaho ijisho bakabima  ubwinyagamburiro, bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

Ubushakashakatsi  bwakozwe n’ikigo IPAR gisesengura Politiki za Leta gifatanyije n’umuryango Reseaux de Femmes, bugaragaza  ko kimwe mubidindiza iterambere  ry’abagore  bo mu cyaro ari uguhozwaho ijisho n’abagabo babo, aho ngo abagabo baba  bashaka kumenya buri kanya aho abagore babo bari n’ibyo barimo. 

Ibi ngo bituma umugore abura ubwinyagamburiro bwo kujya   mu bikorwa bibyara inyungu, ahubwo akirirwa mu rugomu mirimo itandukanye ariko idahabwa agaciro nabo bashakanye.

Nk’ubu 68% by’abagabo bo mucyaro ngo usanga bahoza ijisho kubagore babo kuburyo ngo umugore ubayeho muri ubu buzima bwo guhozwaho ijisho, adashobora kubona umwanya mubikorwa bibyara inyungu.

Umuyobozi wa IPAR,Eugenia Kayitesi, avuga ko ibi bigira bidindiza  iterambere ry’urugo.

Ati “Twigishe abantu bose babohoke kugira ngo abantu bamenye ko umuntu iyo yagiye mu kazi aba ari akazi, twubahane tugirane ikizere mu muryango ariko ni uko twamenyereye ko abagore ari nk’abakozi bo mu rugo.”

Hari bamwe mu baturage basanga muri iki gihe ,nta mugabo ukwiye kumva ko kuba umugore ari uwo kwirirwa mu rugo gusa.

Umwe ati “Bizana ubukene kuko nta muntu ugomnba gukora mu rugo ari umwe.”

Undi ati “Iyo wanze uko umugore ajya gukora ngo muteze imbere urugo, ni ukuvuga ngo niba ari umushahara umugabo akorera mushobora kuwukoresha, ukarangirira mu kurya gusa nta bwizigame.”

Umuryango Uharanira Iterambere ry’Abagore bo mu cyaro Reseaux des Femmes,  asanga hari igikwiye gukorwa kugira ngo umugore wo mucyaro agire uburenganzira bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

Uwimana Xaverine ni umuyobozi w’umuryango Reseau des femmes wita Ku iterambere ry’abagore.

Ati “Kugira ngo umugore asohoke ajye gukora imirimo ibyara inyungu ntabwo ari ikibazo, bakunze kuvuga ngo yaca inyuma umugabo ahubwo iriya ni imyumvire ishobora kudindiza urugo. Ngira ngo rero ni uko urugo ari urwa babiri kurukorera umugore akinjira mu mirimo ibyara inyungu umugabo nawe akayikora.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ivuga ko hakenewe ubukangumbaraga buhoraho abagabo bagasobanurirwa ibyiza byo kuba abagore bajya mu bikorwa bibyara inyungu.

Silas Ngayaboshya, ni umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Ati “ Igihari ni uko iyo wa mwanya twese tuwushoye, uwo dufite tukawushora mu gufatanya ya mirimo yo mu rugo, ukabona n’umwanya wo gushora mubibyaraamafaranga.”

Ubushakashakatsi bwashyizwe ahagarara na IPAR bwakorewe mu turere twa  Rwamagana, Burera, Gicumbi, Musanze, na Nyabihu, bugaragaza ko umubare munini w’abagore mu bice by’icyaro bamara amasaha menshi bahugiye mu mirimo yo murugo.

Inzego zishinzwe ubukungu zimaze igihe zigaragaje ko mu minsi iri imbere, mu kubara umusaruro mbumbe w’Igihugu n’imirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore, izajya ihabwa agaciro harebwe uruhare rwayo.

Daniel Hakizimana