Kabuga ntakwiye kuba mu rukiko kuko ntacyo yibuka- Inzobere mu buzima bwo mu mutwe

Inzobere iri mu bakurikiranye ubuzima bwo mu mutwe bwa Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Gillian Mezey, yavuze ko atagakwiye kuba mu rukiko kubera ko afite ibibazo byo mu mutwe ku buryo ntacyo yibuka.

Ibi Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n’urukiko mpuzamahanga mbanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, yabigarutseho kuri uyu wa Kane.

Iyi nzobere yavuze ko ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara ku kuba yagira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare, ngo yisobanure nk’uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse.

Yavuze ko bigoye kuba Kabuga yasubiza ibibazo bijyanye n’ibyo umubajije kuko na n’ubu hari aho usanga atemera ko afunzwe byemewe n’amategeko bityo ko bitoroshye kugirana ikiganiro nawe.

Ati “Uramutse umubajije wenda ushaka kurya umuneke cyangwa urundi rubuto ku masaha yo kurya yagusubiza ariko ibibazo bikomeye bigoranye kuba yabigusubiza.”

Yavuze ko nubwo urukiko rwakoresha abanyamategeko babizobereyemo byagorana kugira ngo Kabuga atange amakuru ashobora gushingirwaho kubera ubushobozi bw’ubwonko bwe.

Yabajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishwa adahari, avuga ko afite uburenganzira bwo kuba yakurikirana urubanza rwe. Yavuze ko yahabwa amahitamo yo kujya akurikirana urubanza cyangwa kutarukurikirana.

Uyu muhanga yavuze ko nubwo Kabuga akurikiranye iburanisha ariko “ntashobora kuba yasubiza ibyavugiwe mu rukiko nyuma y’iburanisha.”

Umucamanza Ian Bonomy yabajije muganga ko abibona mu gihe Kabuga yaba yemeye gukurikirana iburanisha, avuga ko aramutse abyemeye byasaba ko urukiko kuzajya rumwemerera gukurikirana abishatse, yananirwa akagenda.

Yagaragaje ko mu gihe iburanisha ryakomeza, hakwitabwa ku buhamya bw’ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare, nko kwisobanura, kubazwa n’ibindi.

Yavuze ko ashobora gukurikirana urubanza ariko gutanga ibitekerezo ku byavuzwe bigoranye ko Kabuga abikora, ajya inama ko iburanisha ryakomeza rireba ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare.

Yavuze kandi ko Kabuga kuri ubu hari igihe atemera ko afunzwe nubwo ngo yigeze asubiza ko ibyaha akurikiranyweho atabikoze ahubwo ko abantu bose bamubeshyera.

Uyu mugore kandi yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo bijyanye no kuba adashobora gusoma, kuba ananirwa vuba, agira uburakari, kuba asa naho atazi aho ari ndetse no guteshaguzwa mu byo avuga.

Yavuze ko ibijyanye no guteshaguzwa bibaho mu gihe umuntu ageze mu zabukuru. Imikorere ishobora kugaruka mbere y’uko umuntu agira ubwo burwayi ariko uko indwara igenda yiyongera kurushaho, biragoye ko umuntu asubira ubuzima uko yari ameze.

Ubuhamya bwatanzwe na Gillian Mezey, bukurikira ubwa Professor Kennedy wagaragaje impungenge ku bushobozi bwa Kabuga bwo gusoma no kwandika ubwo yabazwaga niba hadashobora kwifashisha ubundi buryo.

Uyu mugabo nawe yagaragaje ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ndetse no kugira intege nke.

Professor Gillian Mezey yagaragaje ko hari igihe Kabuga yishisha abantu ku buryo agira gushidikanya mu gihe abantu baganira.

Yavuze ko ngo Kabuga yigeze kubwira abakozi be ko bamuhaye umuneke uroze bituma acika intege cyane.

Ati “Ikintu cyo kwikanga ko yagirirwa nabi si ibintu byo gushingirwaho ko ari uburwayi asobanura ko iyo umuntu akura agenda agira ubushobozi buke bw’ubwonko kandi nabyo bishobora kuzamo.”

Umucamanza yibukije umuganga ko mu gihe urukiko rwazongera kumugenera umwanya nubwo bitaba ngombwa ko ajya mu cyumba cy’iburanisha, agomba kuboneka no gutanga amakuru rumukeneyeho.

Kabuga w’imyaka 90 yari akurikiye ibisobanuro byatanzwe n’iyi nzobere aho afungiye kuri gereza ariko ntiyigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga.

Iburanisha rizakomeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 humvwa ubuhamya bw’indi nzobere Professor Patrick Eras.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.