Mu magambo asize umunyu, umuryango wa Meddy wifurije imfura yabo isabukuru nziza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo Ngabo Medard yashyize hanze amafoto ye n’umugore we, bifuriza isabukuru nziza Imfura yabo Myla Ngabo wujuje umwaka amaze avutse .

Meddy ifoto imwe y’uyu mukobwa yayiherekeresheje amagambo agira ati “Igikomangomakazi cyanjye. Umwana wanjye yujuje umwaka 1 w’amavuko.”


Nyuma y’amasaha make na Mimi umugore we abinyujije kuri Instagram nawe yanditse amagambo yifuriza uyu mukobwa wabo isabukuru nziza avuga ko ari umugisha bamaranye umwaka.

Ati “Akamikazi kanjye Myla kujuje umwaka! Hashije umwaka duhawe umugisha wo kubyara umwana w’umukobwa. Tuzirikana uwo mugisha buri munsi.Uyu mwaka wa mbere tumaranye wabaye uw’udadanzwe ku buzima bwacu, ndizera ko uyu mwaka ugiye kuba intangiriro y’indi myinshi y’urukundo n’ibyishimo.Ndagukunda birenze byose mwana wanjye.Isabukuru nziza.”


Tariki ya 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yahishuye ko umugore we yibarutse imfura ya bo bise Myla Ngabo.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-Etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.