Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu umeze neza, ariko hari ikibazo giterwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ariko bikigoye kubera ko abayobozi bacyo badashaka kubigiramo uruhare.
Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama yahuje imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023.
Ni ikiganiro kigaruka kuri politiki y’u Rwanda ku bubanyi n’amahanga, ibyagezweho ndetse n’ibibazo bihari n’ingamba zo kubikemura.
Tariki 26 Mutarama 2023,ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere uhagaze yavuze ko rwo na RDC bitabanye neza.
Yavuze ko abashinja u Rwanda gukorana na M23 no guhungabanya umutekano wa RDC baba bafite inyungu zindi bashaka ziganisha ku bukungu n’imitungo kamere iyibarizwamo.
U Rwanda na RDC bimaze igihe birebana ay’ingwe, nyuma y’aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu mpera za 2021.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.