Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na leta zunze ubumwe za Amerika ngo byaba byiteguye guhana byihanukiriye Uganda, ndetse amakompanyi yaho akomeye ashobora kuva ku butaka bw’iki gihugu, nyuma y’uko inteko ishinga amategeko itoye umushinga w’itegeko rishobora gufunga imyaka 20 abazagaragara ko bahuza ibitsina n’abo bateye kimwe bazwi nk’abatinganyi.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko aba dipolomate b’uburayi na Amerika, bari gutegura inyandiko igaragaza aho bahagaze kuri uyu mushinga w’itegeko, ugiye kugezwa kwa Perezida Museveni ngo awusinye ube itegeko.
Umwe mu bategetsi b’ibi bihugu utashatse kuvugwa amazina yabwiye iki kinyamakuru, ko iri tegeko rizasubiza inyuma ubukungu bwa Uganda, kuko amakompanyi yabo bazayahavana bagakorera ahandi.
Uyu mushinga w’itegeko igihe waba wemejwe, hari aho uteganya igihano cy’urupfu kuwuzagaragarwaho ingeso y’ubutinganyi no gushora abandi kubukora.
Iri tegeko bivugwa ko rigamije kurengera kirazira z’umuco wa Uganda kubirebana n’imibonano mpuzabitsina, hari ingingo ivuga ko ikigo kizagaragara nk’igishyigikiye ubutinganyi kizacibwa akavagari ka miliyaridi y’amashilingi.
Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe iterambere n’ubutwererane,Caroline Gennez, aherutse kubwira ubutegetsi bwa Kampala ko igihe Perezida Museveni yasinya iri tegeko, imishinga y’iterambere y’abanyaburayi bazayimurira ahandi.
Ibi bishobora kuba byatera ubwoba Perezida Museveni, akaba aretse gusinya iri tegeko kuko ibigo by’abanyamahanga aribyo bitanga umusoro mwinshi mu gihugu, cyane ko Uganda ifite imishinga myinshi iri guterwamo inkunga n’abanyamahanga, gusinya iri tegeko bikaba byabihagarika.
Itsinda rito ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bo mu kanama kiga kuri uwo mushinga w’itegeko, ryanze ishingiro ryawo.
Abagize iri tsinda bavuze ko ibyaha rishaka guhana bisanzwe bihanwa mu gitabo cy’amategeko ahana cya Uganda.
Impirimbanyi n’aba LGBT bo muri Uganda, bavuze ko umwuka uri mu bantu wo kurwanya abatinganyi muri icyo gihugu, urimo gutuma bibasirwa ku mubiri no ku mbuga za interineti, kandi ko uwo mushinga w’itegeko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku Banya-Uganda muri rusange.
Mu mwaka wa 2014, urukiko rwa Uganda rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwahinduye impfabusa undi mushinga w’itegeko nk’uwo, wari wakajije amategeko ahana abatinganyi.
Uwo mushinga wari urimo ko binyuranyije n’amategeko kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’aba LGBT hamwe n’ibikorwa byabo, ndetse ugashimangira ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Icyo gihe, urwo rukiko rwanzuye ko iryo tegeko rikurwaho kuko ryari ryemejwe n’inteko ishinga amategeko itujuje umubare wa ngombwa wo kugira ngo iterane.
Iryo tegeko ryari ryamaganwe henshi mu bihugu byo mu burengerazuba.
Umubano w’abahuza ibitsina bazwi nk’abatinganyi urabujijwe mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika, aho benshi mu babituye bakurikiza indangagaciro zikomeye ku bya cyera zijyanye n’idini n’imibereho.