Igihango u Rwanda rufitanye na Uganda gikwiye kurenga ibidutanya – Minisitiri Odongo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yavuze ko igihango u Rwanda na Uganda bifitanye gikwiriye gutuma buri gihe ibihugu birenga ibibitanya.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga inama yari imaze iminsi itatu ihuje Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, igamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yavuze ko kuba u Rwanda na Uganda ari ibihugu bituranye ku buryo abaturage babyo bahura umunsi ku munsi no kuba byarafatanyije mu rugamba rwo kwibohora, ari igihango gikomeye nk’uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse.

Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye bibaho, imbaraga abayobozi bacu bagiye bashyiramo ngo bikemuke biteye ishema. Nizeye ko ubu bufatanye buzatuma umubano wacu ukomeza kumera neza.”

Minisitiri Odongo yavuze ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bugeze kure, ariko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa ngo bugere aho bwahoze mbere.

Ati“Ubwo umubano wacu wasubukurwaho, ubucuruzi bwaratumbagiye cyane ariko ntabwo turagera ku rwego twifuza. Haracyari amahirwe menshi dukwiriye guheraho duteza imbere inyungu twembi duhuriyeho.Ibikorwa remezo bidahagije n’ibindi bibazo biri gutuma ubuhahirane butagerwaho neza, dukwiriye kuziba icyo cyuho.”

Yashimye uburyo u Rwanda rwemeye ko indege za Uganda Airlines zitangiza ingendo zazo i Kigali, agashimangira ko bizateza imbere ubuhahirane.

Ati “Twaba twibeshya tuvuze ko Uganda cyangwa u Rwanda buri gihugu cyabigeraho cyonyine, bisaba ubufatanye.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko aho umubano w’ibihugu byombi ugeze hashimishije, kandi ko n’ibibazo birimo bizashakirwa ibisubizo.

Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye biba hagati y’umubano wacu mu myaka ishize, nishimye ko kubera abayobozi b’ibihugu byacu byombi, tugeze kure mu kunaguura uwo mubano. Iyi nama ni ikimenyetso cy’umuhate dusangiye mu gushakira ibisubizo ibibazo byari byaravutse hagati y’ibihugu byacu.”

“Dukwiriye gukomereza kuri iyi ntambwe tugakomeza gukorera hamwe mu gukemura ibindi bibazo bisigaye. Bizasaba umuhate uhoraho wa buri ruhande no kumva impungenge za buri umwe.”

Umwaka ushize umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba wari ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.

Nubwo uruzinduko rwatanze umusaruro n’umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunze ugafungurwa, haracyari ibibazo bitandukanye birimo ubuhahirane butarajya ku rwego bwahozeho mbere yo kuzamba k’umubano.

Hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ibicuruzwa bimwe na bimwe byajyaga biva muri Uganda bitaragaragara ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa by’abacuruzi baciriritse nk’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Biteganyijwe ko mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, haza gusinywa amasezerano atandukanye.

Imibare ya Banki ya Uganda, igaragaza ko ibyo icyo gihugu cyohereje mu Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 byari bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari 149.94, ziba miliyoni z’amadolari 5.48 mu 2019/2020, mu mwaka wa 2020/2021 byageze kuri miliyoni z’amadolari 2.08 naho mu mwaka wa 2021/2022 biba miliyoni z’amadolari 1.17.